Rubavu : Bamaranye imashini umwaka batazi kuzikoresha

Abaturage bibumbiye muri Koperative ya COCOBEGI mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu baravuga ko bahawe inguzanyo na BDF yo kugura imashini zo kudoda imyenda ikorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) ariko bakaba batazi kuzikoresha.

Bavuga ko izi mashini baziguze kugira ngo bateze imbere Made in Rwanda ariko umwaka ushize batazikoresha
Bavuga ko izi mashini baziguze kugira ngo bateze imbere Made in Rwanda ariko umwaka ushize batazikoresha

Ni imashini 89 zaguriwe mu Bushinwa ku nguzanyo bahawe n’ikigo cya BDF bashaka guteza imbere ibikorwa bya made in Rwanda, ariko umwaka urashize ntacyo bazikoresha.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi wa COCOBEGI, Banzige Eugene uyoboye Koperative by’agateganyo nyuma y’uko abari abayobozi bayo bakuwe ku buyobozi bazira kuba igenzura ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ryarasanze baragize igihombo, avuga ko imashini zaje muri 2019 mu kwa munani zifite agaciro ka miliyoni 68 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Akomeza avuga ko nubwo imashini zaje, ariko batahawe ubumenyi bwo kuzikoresha bituma zishyirwa mu bubiko badahawe amahugurwa.

Agira ati, « Nta mahugurwa twahawe kandi inyinshi ntituzi kuzikoresha mu gihe izirenga 20 tutamenya n’icyo tuzikoresha. Izi mashini zikora ibintu bitandukanye kandi twazihawe na BDF kugira ngo duteze imbere gahunda ya Made in Rwanda. »

Akomeza agira ati « Ntabwo baduhaye abatwigisha kubera ko abari abayobozi baguye mu gihombo bakurwaho bituma ibikorwa byo gukurikirana ibikorwa byo kuzigishwa bihagarara ndetse tubwirwa ko hari amafaranga BDF itaduhaye harimo n’ayo yo kwigishwa none umwaka ushize tutarakoresha izi mashine zifata umwanya w’aho zibikwa zidakoreshwa. »

Imashini 89 abanyamuryango ba Koperative COCOBEGI bahawe ziri mu byiciro bitandukanye zirimo, gushushanya, gushyiraho ibirango, gutera ibipesu, n’ibindi bikorwa bituma imyenda ikorwa igahita irangira.

Icyakora benshi mu bagize iyi Koperative bavuga ko bazibona nk’umutako kuko badafite ubumenyi bwo kuzikoresha, ibi bikagira ingaruka ku musaruro bagombye gutanga.
Bagira bati « Birababaje kuba umutungo nk’uyu uryamye udakoreshwa umwaka ukaba ushize, mu gihe twazihawe ngo duteze imbere gahunda ya Made in Rwanda ariko ibyo twateganyije ntibigerwaho kubera BDF itatubaye hafi. »

Uretse ibivugwa n’abanyamuryango, Banzige Eugene uyoboye Koperative by’agateganyo na we avuga ko habaye uburangare bwa BDF yagombaga gukurikirana imikorere ya Koperative no kubafasha kugira ubumenyi mu gukoresha izo mashini.

Zimwe muri izi mashini zirahenze ariko ngo ntibazi kuzikoresha
Zimwe muri izi mashini zirahenze ariko ngo ntibazi kuzikoresha

Ati « Ubu biraduhombya kuko zagombye kuba zikora, ariko ntitwazikoresha kuko tutazifiteho ubumenyi kandi zifata umwanya wagombye kuba ukoreshwa ibindi, ikindi abantu baje kuzishyiraho ngo tuzikoreshe hari izitaratunganyijwe ngo zishyirwe mu buryo zigomba gukora (installation) kandi barabyishyuriwe. »

Nubwo amafaranga BDF iguriza amatsinda ngo abayagize bashobore kwiteza imbere no kwishyura, abagize Koperative COCOBEGI ntibaratangira kwishyura umwenda kuko batarashobora gukoresha imashini baguriwe, ndetse bavuga ko batazi niba ari nzima cyangwa zikora ibyo bifuzaga kuko batarazikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Igitekwrezo cyange nuko babaye batarabona ubahugura. Banyiyambaza nkabafasha mu bumenyi bwanjye mfite kuko ubudozi nibwo nakurikiranye. Mu mashuri ndi umunyamwuga wabyo nzi imikorere y’imashini zitandukanye.
Bibaye ngobwa ko mwanyenera nka bunganira. Mwa mvugisha 0788836177 .

Uzabumwana Guillaume yanditse ku itariki ya: 17-05-2022  →  Musubize

Ariko noneho ndumiwe,ubuse izimashini nizo zambere zinjijwe mugihugu kuburyo ntamuntu numwe mu Rda uzi kuzikoresha?🤔.Ibi bigaragaza imikoranire mike

X yanditse ku itariki ya: 21-12-2020  →  Musubize

Ibi nibyo bya bindi usanga hari abayobozi bakurwa nu kazi bagafungwa a benshi ni bicucu ni bigoryi batazi inshingano zabo uhereye kubakozi bakarere gutegura umushinga udafite uko uzawukora kuki mutohereje abantu bakajya muruganda aho baguriye izo mashine kubereka uko zikoreshwa hanyuma rero na karere ngo urubyiruko rwihingire imirimo wirirwa wichaye mu biro utazi ibyo ukora

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

komfite ubumenyi buhagije kurizo machines mwampaye akazi nkaza kuzibigisha mfite 6years of experiences narazikoresheje cyanee bihagije, muzampuze nubuyobozi bwiyo cooperative nzabigishe gukoresha izo machines zose
my contact: 0787986345
0728716705

Harindintwari Denys yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Ubwo zizaba nkayayindi yo kumisha ibitunguru cyangwa za ciments zapfiriye mububiko*

lg yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

birabaje cyane,gupanga umushinga utazi kuwukora.

Irakoze yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Ariko iyo cooperative ntabushake ifite, muhabwe inguzanyo , abayibahaye Abe Ari nabo babigisha. Cooperative yakabaye ifata iya mbere bakiga uko zikoreshwa. BDF yakoze ikiri ngombwa mubona ibikoresho . Mushake uko mwiga. Ntabwo uwaguhaye inguzanyo Ari nawe uzaza ku kwigisha. Muhindure imyumvire.

avenger yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka