Ese abaririmba Kinyarwanda bavuga ko bafatira urugero kuri Kamaliza bafite ukuri cyangwa ni uko atakiriho?

Ibi ni ibintu maze kugenzura kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’igihe abahanzi baba baganira, aho abakobwa benshi baririmba indirimbo za Kinyarwanda bavuga ko umuririmbyi bafatiraho urugero cyangwa icyitegererezo ari Kamaliza.

Mutamuliza Annonciata uzwi nka Kamaliza, benshi mu baririmba kinyarwanda bavuga ko bamufatiraho urugero
Mutamuliza Annonciata uzwi nka Kamaliza, benshi mu baririmba kinyarwanda bavuga ko bamufatiraho urugero

Ibi naje kubyibazaho, niba koko ari ukuri cyangwa, ari bya bindi by’abantu bamwe banga gushima umuntu ukiriho, bakazavuga ibyiza bye, ari uko atakiriho.

Buri mukobwa uririmba Kinyarwanda ujya kumva ukumva aravuze ati: “Rwose Kamaliza ni we mfatiraho urugero, uko yaririmbaga narabikundaga cyane”

Naje kongera kubyibazaho cyane, aho umunyamakuru umwe yabajije umukobwa mushya muri muzika umunyarwanda yaba afata nk’icyitegererezo mu miririmbire ye, na we ati “ Ni Kamaliza” Ariko naje gutungurwa n’uko yamubajije indirimbo imwe ya Kamaliza azi imufasha cyane, abura n’imwe yibuka…arangije ati: “Ndi kuyibagirwa ariko ya yindi bajya baririmba muri bridal shower (ibirori bakorera umukobwa uri kwitegura gushyingirwa)”.

Urebye neza wabonaga nta n’ikintu kinini yaba aziho Kamaliza. Mbese yarabyumvanye undi muntu cyangwa gusa azi ko hari umuhanzikazi wabayeho mu Rwanda ariko utakiriho.

Ubundi umuntu ufataho urugero (Role model) akenshi ubona ibyo akora biba bifitanye isano n’ibyo uwo akora, cyangwa uwo muntu yakoraga. Ariko ujya kubona ukabona uwo muntu uvuga ngo ni Kamaliza afataho urugero nyamara wajya kureba, ugasanga akora ibimeze nk’iby’undi muntu runaka neza neza uriho, ariko akaba adashaka kugaragaza ko ari we afataho urugero.

Nkurikije ibyo nagenzuye nkareba, ndahamya ko abantu benshi bavuga ngo bafata urugero kuri Kamaliza iyo aba akiriho na we ntabwo bari kuba bamuvuga gutya. Ahubwo wagira ngo kirazira kuba wafata umuntu ukiriho ukavuga ko ari we ufataho urugero mu Banyarwanda benshi.

Ikindi naje gusanga ko baba bivugiye ibintu badakuye ku mutima, ahubwo hari ikindi kintu kiba kibyihishe inyuma yumva atavuga umuntu runaka bakora umwuga umwe. Ubwo uwo muntu iyo abajijwe mu Rwanda umuhanzi afatiraho urugero avuga Kamaliza gusa, nyamara yabazwa abo hanze akavuga benshi kandi bakiriho.

Simpamya ko kuvuga ngo kanaka mufataho urugero, ari mugenzi wawe ukiri muzima hari icyo bitwaye. Ndacyanibaza niba hari ikintu kinini bimwongerera cyangwa wowe ubivuze bikugabanyaho kandi ari ko kuri.

Reka nsoze mbagira inama abashaka gukomeza kuzajya bivugira Kamaliza, muzafate umwanya nibura musome, mubaze, ku buryo mumenya amakuru ye menshi ashoboka ndetse n’indirimbo ze nyinshi,…ku buryo unagerageza gukora ibintu bimeze nk’ibye, umuntu yakubona cyangwa akakubaza ukamusubiza udategwa impamvu ari we wahisemo.

Ariko kuvuga n’undi wese waba waragutanze mu kintu runaka ko umufataho urugero, numva ntacyo bitwaye cyane ko bitaba bisobanuye ko akurusha. Ushobora gufatira urugero ku muntu kandi ugakora byiza kumurusha.

Abafata urugero koko kuri Kamaliza, mukomereze aho ndetse n’abasubiramo indirimbo ze yaririmbye bakomere cyane. Kamaliza Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byahehe se!Nawe iyo aba akiriho barikuba bamufata nk’abandi Bose. Abanyarwanda bagira umuco wo kwikazakaza ubwo abayumva avuze umuntu uriho aba amukijije!!!!!

Olivier yanditse ku itariki ya: 18-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka