Ese abakobwa n’abagore b’ibikara babaga i Kigali bagiye hehe?

Maze igihe kitari gito ngenda numva abantu aho bahuriye bavuga ko nta mukobwa w’igikara ukiba mu Mujyi wa Kigali. Aha muri make iyi mvugo iba ishaka gusobaura ko abakobwa n’abagore hafi ya bose bisize amavuta abahindura uruhu, abari ibikara baba inzobe, ku buryo bigoye kubona umugore w’igikara.

Ibi kandi koko ugenzuye neza ahakunze guhurira abantu benshi, nko mu mujyi ahazwi ku izina ryo kwa Rubangura, ndetse n’aho bategera imodoka hatandukanye, usanga ibi bivugwa bifite ishingiro kuko usanga muri rusange abakobwa n’abagore benshi ari inzobe. Kandi akenshi ugasanga ari inzobe bashakiye mu byo bisize kuko ibi biragaragara, aho ureba umuntu mu maso ugasanga inzobe iracanye rwose ariko wakwibeshya ukareba nko kubirenge bye ukagira ngo ni iby’undi muntu bamuteyeho ugasanga byo birirabura cyane pe. Byaje no kuntera kwibaza ahubwo impamvu badahitamo kwisiga ayo mavuta umubiri wose ngo uhinduke.

Aha naje kwibaza niba koko byarakorewe ubushakashatsi bikagaragara ko umukobwa cyangwa umugore w’inzobe ari we ugaragara neza cyangwa ari we wambara akaberwa cyane cyane ko ari yo mpamvu nyamukuru iba igenderewe. Icyo kibazo ariko sinabashije kukibonera igisubizo cyane cyane ko abantu bakunda mu buryo butandukanye.

Ariko nkanjye mbona rwose umukobwa cyangwa umugore ufite igikara bitamubuza kugaragara neza cyangwa kwambara ngo aberwe, no kubemera Imana burya iba ifite impamvu yahisemo kukurema uri igikara mugenzi wawe ikamurema ari inzobe. Buriya ni byo yakoze ibona ni byiza. Kuko nawe ushyize mu gaciro ukareba iyo Imana irema abantu bose turi inzobe nta tandukaniro rihari bitari kuba byiza rwose.

Numva umukobwa cyangwa umugore yagakwiye kureba ubundi buryo bwo kwiyitaho agasa neza ariko butari guhindura uruhu rwabo, cyane ko burya uko umeze kose hari umuntu wagukundira uko usa. Witangira gutekerereza umuntu runaka ngo yagukunda ari uko wihinduye mu buryo runaka, kandi nta muntu wanabikubwiye.

Ubundi kwihindura uruhu uretse kuba binafite ingaruka mbi ku mubiri. Mu by’ukuri no kureba umukobwa cyangwa umugore mu maso inzobe icanye wareba intoki cyangwa ibirenge ugasanga ntacyo bipfana no mu maso he, nukuri mbona bigaragara nabi pe.

Mbona kunyurwa n’uko umeze ari byo byiza kuko kuba ikintu cyarakozwe n’abantu benshi ari kibi ntibituma bigihindura kuba cyiza. Uko usa hari uwaguhitamo mu bandi benshi mudasa akanyurwa na byo. Gusa neza no kugaragara neza, rwose ni rimwe mu mahame y’igitsina gore aho cyava kikagera. Ariko gusa neza no kugaragara neza ntibisobanura kuba uri inzobe. Nubwo rero bavuga muri rusange ngo nta mukobwa cyangwa umugore w’igikara ukiba i Kigali. Barahari bake bagifite imibiri yabo Imana yabaremanye kandi wababona ukabona barasa neza cyane kurusha wa wundi ufite amabara avanze kandi ari umuntu umwe. Terwa ishema n’uko Imana yakuremye kandi wumve ko uko usa hari ubireba akabona ari byiza, wikwihutira gushaka icyatuma usa na kanaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Apuuuu yaba ahamara iki se ubundi!!! Kigali ni city ibikara bizajye iyo hirya.

Gusa Youyou reka nkwifashirize ku kibazo wavuze wibajije. Mukorogo irahenda ntabwo wabona iyo kwisiga umubiri wose. Uhita ushyira mu maso nyine honyine!!!

Ese Youyou uri umukobwa cyangwa umuhungu! Ngo Mukazayire!!! Cyakora mbona inkuru z’ubwenge ukuntu.

Brenda yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Birirwa mugipangu bakajya gutega nijoro

Twisonyenyeri yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Kumanya wababona neza iyo imvura ibanyagiye mumaso kuko ingwa bisiga zivaho

Twisonyenyeri yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Birirwa mugipangu bakajya gutega nijoro

Twisonyenyeri yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Ibyo Matabaro avuze nibyo pe! Ibitekerezo atanga nkunda kubisoma biba ari sawa. Naho inkuru z’uyu munyamakuru Youyou nazo ziba zisekeje ariko zinigisha. Youyou uzashyireho ifoto kuri twitter yawe.Nawe ukomereze aho!

Kalisz yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Ahhhhh Wa mugani nanjye uzamubona azamunyereke ndamukumbuye!!!!!

Rehema yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Abisiga kugirango babe inzobe,akenshi bibatera ibibazo bikomeye.Ikindi kandi,baba barwanya umugambi w’Imana.Ishaka ko habaho uruvange rw’amabara.Niyo mpamvu yaremye INDABYO z’amoko menshi cyane,twayareba tukishima.Niyo mpamvu yaremye Abirabura,Abazungu,Abashinwa,Abayapani,etc...Birayishimisha cyane.Mu isi nshya izaba paradizo dusoma ahantu henshi muli bible,hazabamo amoko yose y’abantu.Icyangombwa nuko bose bazabaho iteka bishimye.Iyo Imana itoranya abantu bayumvira bazaba muli paradizo,ntabwo ireba ngo uri inzobe.Yishimira gusa "umuntu uyumvira".Uwo niwe uzatura muli paradizo.Aho kwisiga ngo tube inzobe,muze dushake cyane Imana.

matabaro yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Uretse n’ibya Paradizo uvuze, abihindura uruhu baba bibagiwe ko hari abakunda inzobe hakabaho n’abakunda ibikara (Abafaransa babivuga neza ngo "des goûts et des couleurs, on ne discute pas;" ngenekereje ndumva umuntu yavuga ngo "amahitamo yanjye si yo yawe". Ikindi kandi tunagendeye ku cyo abantu twita ubwiza, mu nzobe habamo "abeza n’ababi" kimwe n’uko mu bikara ari uko!

John B yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka