Musanze: Kubahiriza saa moya byananiye abasaga 150 barara muri stade
Nyuma y’uko Akarere ka Musanze gafatiwe ibyemezo byo guhagarika ingendo kuva saa moya z’umugoroba, ku ikubitiro abasaga 150 baraye muri stade nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano barenze kuri ayo mabwiriza.

Abenshi mu bafashwe ni urubyiruko aho bamwe bagaragaweho ubusinzi nyuma yo gufatirwa mu tubare, hagaragara n’umubare munini w’urubyiruko rwafatiwe mu byumba bareba filime.
Ikindi cyagaragaye kuri abo bafashwe ni umwanda aho bari bambaye imyambaro yanduye cyane barimo n’abatambaye udupfukamunwa.
Umwe mu rubyiruko rwafatiwe mu businzi aganira na Kigali Today, yagize ati “Njye ndakangutse nisanga muri sitade ntambaye inkweto nta n’agapfukamunwa numva ndikanze, ndashimira Polisi kunzana hano ni nko kuntabara kuko sinari nzi aho ndi nari nasinze mu buryo bukabije”.
Arongera ati “Twari mu rugo rw’umugabo tunywa inzoga, amacupa nibuka nanyweye ni atanu y’urwagwa, gusa sinzi uburyo nafashwe mbabajwe n’icyaha nakoze cyo gukinisha icyorezo, ngomba kwihana gusa n’abafungura utubare babicikeho turwanye COVID-19 ikomeje kwica benshi”.
Hari n’abafatiwe mu mujyi wa Musanze batashye mu turere batuyemo tutarebwa na gahunda yo gufunga ingendo saa tanu, bisobanura bavuga ko batari bazi ko kunyura mu Mujyi wa Musanze utashye mu Karere bibujijwe.
Uwari avuye i Kigali ajya muri Nyabihu ati “Navaga CHUK ntashye muri Nyabihu, ngeze mu mujyi wa Musanze saa moya n’iminota itanu baramfata, icyantindije nari mfite umurwayi bari bari kubagira muri CHUK, icyo nazize ni uko nageze i Musanze amasaha yarenze. Amabwiriza yo guhagarika ingendo i Musanze nari nayumvise ariko ntabwo nari nzi ko kuhanyura wigendera ujya mu kandi karere bibujijwe, ibintu byakaze Covid-19 imeze nabi, ntabwo ari ibintu byo kujenjekera gusa ndasaba imbabazi”.

Umwe mu bakecuru baraye muri sitade ati “Bamfashe saa moya irengaho iminota icumi, nari hafi yo mu rugo neza neza, nafashwe ubwo nari nsohotse gato ngiye guhahira abana, ubu abana banjye baraye batariye nta n’amafaranga ibihumbi 10 y’ibihano mfite”.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, yavuze ko muri abo bantu baraye muri sitade harimo abafatiwe mu tubari abandi bafatirwa mu mafilime.
Ati “Twasanze abantu batsindagiriye mu cyumba bareba filime, bari biganjemo abana bari biyambuye imyambaro y’ishuri bayifashe mu kwaha bambaye indi myenda. Bareberaga iyo filime ahantu hateye ubwoba hasa nabi cyane na bo basa nabi cyane. 27 muri bo bari hano twabafashe abana batoya bo munsi y’imyaka 15 turabareka, nyiri iyo nzu watorotse dukomeje kumushakisha kuko arangiriza abana agatuma bata ishuri, ubu n’ibyuma bye twabifashe biri hano”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko bihaye gahunda yo gukosora abakomeje kurenga ku mabwiriza, babahana mu rwego rwo gutanga ubutumwa bugamije kwirinda COVID-19.
Ati “Mu ijoro ryakeye twafashe abagera ku 150, murabona ibinyabiziga, moto amagare aba bose bagiye barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, hari abarengeje isaha yagenwe abo twafashe bahoberana mu muhanda, abatambaye udupfukamunwa, abari mu tubari, bose twabazanye naho utubari twadufunze”.
Arongera ati “Ntawe bishimisha kubona imbaga y’abantu hano bafatiwe mu makosa, twizere ko ubutumwa bugera ku bantu bose bakamenya ko kurenga ku mabwiriza ari amakosa, ni ngombwa kubivuga kugira ngo dufashe abandi kwirinda, ni yo mpamvu tubazana hano muri sitade tukabigisha tubaca n’amande kugira ngo n’abandi babyumvireho”.
Uwo muyobozi kandi yanenze abafashwe basinze aho baraye muri sitade batazi aho bari kubera inzoga, aho basabwe kugaragaza utwo tubari banywereyemo kugira ngo ba nyiratwo bahanwe, asaba n’umuntu wese wibonaho ibimenyetso bya COVID-19 gutanga amakuru byihuse kugira ngo bafashwe.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|