Amashuri amaze kubakwa muri Kicukiro yagabanyije ubucucike

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwamuritse icyiciro cya kabiri cy’ibyumba by’amashuri 115 n’ubwiherero 120 byatanzweho amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni magana acyenda (948,174,758frw). Haracyategerejwe ibyumba 223 ibyinshi muri byo bikaba birimo kubakwa ku bufatanye na Banki y’isi.

Akarere ka Kicukiro katashye ibyumba by'amashuri bishya bizafasha kugabanya ubucucike
Akarere ka Kicukiro katashye ibyumba by’amashuri bishya bizafasha kugabanya ubucucike

Uturere twose mu gihugu dukomeje gusiganwa n’ibihe kugira ngo turangize kubaka ibyumba by’amashuri birenga 22,500 harimo 442 bigomba kubakwa muri Kicukiro.

Icyiciro cya mbere cy’ibyumba by’amashuri byamaze kubakwa n’Akarere ka Kicukiro mu kwezi kwa Kanama 2020, cyari kigizwe n’ibyumba 104, none hiyongereyeho ibyumba 115 byatashwe ku wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020.

Ubuyobozi bw’amashuri yahawe ibyumba by’inyongera hamwe n’ababyeyi bayarereraho, bavuga ko batangiye kubona nta bucucike mu mashuri bugihari, kubera iyo mpamvu bakaba biteze imitsindire y’abana n’uburere bitandukanye n’ibyo mu myaka yashize.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kagarama, ryahawe ibyumba umunani bishya, Samuel Nkurunziza, avuga ko umubare batagomba kurenza muri buri cyumba (nk’uko Minisiteri y’Uburezi ibiteganya) ari abanyeshuri 46.

Kuri buri ntebe mu ishuri aho abanyeshuri bicaraga ari batatu ubu haricara umwe cyangwa babiri
Kuri buri ntebe mu ishuri aho abanyeshuri bicaraga ari batatu ubu haricara umwe cyangwa babiri

Uwimana Jacqueline wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kicukiro avuga ko atajyaga akurikirana neza imyigire y’abana bose bitewe n’igihe gito amara kuri buri somo kandi akigisha abana benshi.

Uwimana yagize ati "Ibyumba n’ubwo hatubatswe byinshi cyane, byatugabanyirije umutwaro kuko mu cyumba hari hasanzwemo abana 50 ariko ubu bakaba babagabanyirije mu kindi cyumba, biramfasha kubagenzura byihuse no kureba ko basobanukiwe n’isomo nabahaye".

Mugenzi we witwa Mukangoga Justine wigisha muri EFOTEC-Nyarugunga mu Murenge wa Kanombe, avuga ko yatangiye kubona abana batsinda ibizamini ku rugero rwa 100% kuko badacucikiranye kandi kubakurikirana byoroshye.

Umunyeshuri witwa Niyongira Eric wiga imibare, ubugenge n’ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga (computer science) aho muri EFOTEC-Nyarugunga, yemeza ko umusaruro buri wese azabona uzaba umukwiriye bitewe no kutegerana ngo bitange icyuho cyo gukopera.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange wafunguye ku mugaragaro aya mashuri, avuga ko biteze ireme ry'uburezi n'uburere by'abana nyuma yo kongera ibyumba by'amashuri
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange wafunguye ku mugaragaro aya mashuri, avuga ko biteze ireme ry’uburezi n’uburere by’abana nyuma yo kongera ibyumba by’amashuri

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kicukiro, Munyantore Jean Claude, avuga ko ibyumba by’amashuri 115 ako Karere kubatse ku nkunga ya Leta nibimara gutahwa byose mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2021, ubucucike mu mashuri buzaba bugeze ku mpuzandengo y’abana 50 muri buri cyumba cy’ishuri buvuye kuri 75.

Munyantore avuga ko ibyumba by’amashuri byubatswe mu ngengo y’imari ya Leta bitararangira kubakwa neza ari 72 mu 187, kandi ko ibyubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi na byo bigeze ku rugero rwa 85%.

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali, Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko ibyumba by'amashuri bizajya byubakwa muri Kigali bigomba kuba ari inzu zigeretse mu rwego rwo kurondereza ubutaka
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Umutoni Gatsinzi Nadine, avuga ko ibyumba by’amashuri bizajya byubakwa muri Kigali bigomba kuba ari inzu zigeretse mu rwego rwo kurondereza ubutaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko kubaka ibyumba by’amashuri biterwa inkunga na Banki y’isi byadindijwe n’uko Umujyi wa Kigali wabanje gutanga isoko ryo kugura inzugi n’amadirishya.

Aka Karere kavuga ko karimo gukoresha ingengo y’imari ya Banki y’isi irenga miliyari imwe na miliyoni 400 mu kubaka ibyumba by’amashuri 151.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka