U Rwanda rwasubije Umudepite wa Amerika wasabye ko Rusesabagina arekurwa

Leta y’u Rwanda yasubije Umudepite wo mu Nteko ya Leta zunze ubumwe za Amerika Carollyn B. Maloney, wari uherutse kwandikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame asaba ko yafungura Paul Rusesabagina akongera akoherezwa muri Amerika.

Paul Rusesabagina mu rukiko
Paul Rusesabagina mu rukiko

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, Leta y’u Rwanda yibukije Carollyn Maloney ko Paul Rusesabagina atigeze ashimutwa, ko ahubwo ari we ubwe wizanye mu Rwanda.

Carollyn Maloney yandikiye Perezida Kagame ku wa 14 Ukoboza uyu mwaka, amusaba ko Paul Rusesabagina arekurwa agasubira muri USA.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga, kandi ko Rusesabagina ari mu maboko y’ubutabera, ifatwa rye ndetse n’ikurikiranwa rye rikaba rikurikije amategeko.

Yibukije ko yaba Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, basobanuriye ku buryo bwumvukana urukiko n’itangazamakuru ko Rusesabagina atigeze ashimutwa cyangwa ngo yoherezwe mu Rwanda, ko ahubwo ari we ubwe wizanye mu Rwanda, hanyuma agafatwa hakurikijwe impapuro zo kumuta muri yombi zari zarashyizweho n’Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda muri 2018.

Ubushinjacyaha bushinja Rusesabagina hamwe n’abandi bantu 18 ibyaha birenga 9 bikomeye, birimo kurema umutwe witwaza intwaro, kwinjira mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi, ubushimusi, ubujura bwitwaje intwaro, ndetse n’ibindi, urukiko rukaba rwarashyize iburanisha ryabo ku itariki ya 26 Mutarama 2021.

Bazaburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru, rwashyiriweho kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko ibyaha Rusesabagina ashinjwa bitakozwe mu ibanga, kuko nko mu Ukuboza 2018, nk’umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD/Ubumwe ndetse n’umutwe wayo wa gisirikare wa FLN, Rusesabagina yashyize amashusho kuri Youtube yise iy’umwaka mushya, yemera inkunga ye isesuye mu gushyigikira urubyiruko rwa FLN, ndetse yerura ko bagiye gushoza intambara ku Rwanda.

Ubushinjacyaha bugaragaza kandi ko FLN ya MRCD yagabye ibitero mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ndetse no muri Nyungwe muri 2018, byahitanye abantu 9 bikomeretsa abandi benshi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko impungenge za Carollyn Maloney ku buzima bwa Rusesabagina cyangwa ko atazahabwa ubutabera bwuzuye nta shingiro zifite, kuko Rusesabagina abayeho neza kandi ko ahabwa ubuvuzi n’inzobere ndetse ko na bamwe mu bagize umuryango we bavugana na we babizi.

U Rwanda kandi ruvuga ko nk’umuntu ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bubiligi ndetse akaba n’umuturage wa USA, Rusesabagina asurwa na Ambasade z’u Bubiligi ndetse na USA iyo byasabwe.

Rusesabagina kandi ngo yunganiwe mu rukiko n’umunyamategeko yihitiyemo, kandi nk’undi Munyarwanda wese, afite uburenganzira ku butabera bwuzuye, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka