U Rwanda rwasubije Umudepite wa Amerika wasabye ko Rusesabagina arekurwa
Leta y’u Rwanda yasubije Umudepite wo mu Nteko ya Leta zunze ubumwe za Amerika Carollyn B. Maloney, wari uherutse kwandikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame asaba ko yafungura Paul Rusesabagina akongera akoherezwa muri Amerika.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, Leta y’u Rwanda yibukije Carollyn Maloney ko Paul Rusesabagina atigeze ashimutwa, ko ahubwo ari we ubwe wizanye mu Rwanda.
Carollyn Maloney yandikiye Perezida Kagame ku wa 14 Ukoboza uyu mwaka, amusaba ko Paul Rusesabagina arekurwa agasubira muri USA.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga, kandi ko Rusesabagina ari mu maboko y’ubutabera, ifatwa rye ndetse n’ikurikiranwa rye rikaba rikurikije amategeko.
Yibukije ko yaba Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, basobanuriye ku buryo bwumvukana urukiko n’itangazamakuru ko Rusesabagina atigeze ashimutwa cyangwa ngo yoherezwe mu Rwanda, ko ahubwo ari we ubwe wizanye mu Rwanda, hanyuma agafatwa hakurikijwe impapuro zo kumuta muri yombi zari zarashyizweho n’Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda muri 2018.
Ubushinjacyaha bushinja Rusesabagina hamwe n’abandi bantu 18 ibyaha birenga 9 bikomeye, birimo kurema umutwe witwaza intwaro, kwinjira mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi, ubushimusi, ubujura bwitwaje intwaro, ndetse n’ibindi, urukiko rukaba rwarashyize iburanisha ryabo ku itariki ya 26 Mutarama 2021.
Bazaburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru, rwashyiriweho kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko ibyaha Rusesabagina ashinjwa bitakozwe mu ibanga, kuko nko mu Ukuboza 2018, nk’umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD/Ubumwe ndetse n’umutwe wayo wa gisirikare wa FLN, Rusesabagina yashyize amashusho kuri Youtube yise iy’umwaka mushya, yemera inkunga ye isesuye mu gushyigikira urubyiruko rwa FLN, ndetse yerura ko bagiye gushoza intambara ku Rwanda.
Ubushinjacyaha bugaragaza kandi ko FLN ya MRCD yagabye ibitero mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ndetse no muri Nyungwe muri 2018, byahitanye abantu 9 bikomeretsa abandi benshi.
Leta y’u Rwanda ivuga ko impungenge za Carollyn Maloney ku buzima bwa Rusesabagina cyangwa ko atazahabwa ubutabera bwuzuye nta shingiro zifite, kuko Rusesabagina abayeho neza kandi ko ahabwa ubuvuzi n’inzobere ndetse ko na bamwe mu bagize umuryango we bavugana na we babizi.
U Rwanda kandi ruvuga ko nk’umuntu ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bubiligi ndetse akaba n’umuturage wa USA, Rusesabagina asurwa na Ambasade z’u Bubiligi ndetse na USA iyo byasabwe.
Rusesabagina kandi ngo yunganiwe mu rukiko n’umunyamategeko yihitiyemo, kandi nk’undi Munyarwanda wese, afite uburenganzira ku butabera bwuzuye, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|