Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMavubi bakina hanze y’u Rwanda, baratangira kuhagera kuri uyu munsi, mu gihe Kevin Monnet-Paquet we ibye bitaramenyekana
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Rusiza yafashe Mutuyimana David wiyitaga komanda wa sitasiyo ya Bugeshi akambura abamotari.
Kuba imibare y’abangavu baterwa inda mu Rwanda yiyongera buri mwaka, ndetse 20,5% bakaba ari abana batarengeje imyaka 11 y’ubukure, ikosa rirashyirwa ahanini ku babyeyi bashinjwa kutabaganiriza.
Perezida Abdelmadjid Tebboune yajyanywe mu bitaro bya gisirikare mu murwa mukuru Alger nyuma y’uko abamwegereye bose babasanzemo covid-19.
Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, avuga ko kuba u Rwanda rwarabonye Karidinali ari ikimenyetso cy’uko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza kuba hafi Abanyarwanda.
Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye nka NANI ni umwe mu bakinnyi bakomoka muri iki kirwa gituwe n’abaturage bari munsi ya miliyoni imwe.
Ikipe ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru SKOL Brewery Ltd bagiranye ibiganiro na komite nshya ya Rayon Sports
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo umwanzuro uvuga ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro, nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa (…)
Amakipe ya Kaminuza ya UTB mu bagabo no mu bagore yamuritse imyenda mishya anatanga urutonde rw’abakinnyi azakoresha muri shampiyona ya Volleyball.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryamaze gutangaza ingengabihe ya shampiyona ya Volleyball y’umwaka wa 2019/2020.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, mu Rwanda umuntu wa 35 yishwe na COVID-19.
Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Nature Rwanda’ ugamije kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, watangije umushinga wo kubungabunga umugezi wa Mpenge ukomeje kwibasirwa n’abakomeje kuwangiza bamenamo imyanda n’abahinga ku nkombe zawo.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko guhera tariki 02 Ugushyingo 2020, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura ikoreshwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Amateka y’u Rwanda, mu bitabo binyuranye yanditsemo, avuga ko ku itariki ya 27/10/1946, aribwo Umwami Rudahigwa yavuze isengesho yihesha Yezu Kristu, ndetse anamutura Igihugu cye n’abaturage be.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko gutabwa muri yombi kwa Mugenzi ari inkuru nziza kuko byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera nk’uko babyibwiraga.
MPC Padiri utangiye kwamamara mu muziki w’u Rwanda, agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Sergent Major Robert wamamaye ku izina rya Sergent Robert kubera morale ye n’indirimbo ze zikundwa na benshi.
Umuryango w’Abibumbye (ONU) uvuga ko ibihugu bikize bikora icyo uyu muryango wise kujugunya imodoka zishaje mu bihugu bikennye byiganjemo ibyo muri Afurika, aho izi modoka ngo zigira uruhare mu kwanduza ikirere n’umwuka abantu bahumeka.
Ibihugu bya Koreya y’Epfo, Oman na Vietnam byoherereje ababihagararira mu Rwanda, bakaba bagejeje inyandiko z’ubutumwa bwabo (credential letters) kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira 2020.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko umuco w’isuku muri uwo Mujyi watangiye kudohoka, bugatunga agatoki ahanini amashantiye y’ubwubatsi kuko ari ahantu henshi, gusa ngo hari n’ahandi hagaragara icyo kibazo cy’umwanda.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko 90% by’abantu bapfuye bazize icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, bari basanzwe barwaye indwara zitandura, ikaba ari yo mpamvu hakenewe kongerwa ingufu mu kuzirwanya.
Kakule Mugheni Fabrice uheruka gusoza amasezerano muri Rayon Sports, yamaze gusinyira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.
Amakuru aturuka mu Buholandi aravuga ko Polisi y’iki gihugu yataye muri yombi Umunyarwanda ariko utavugwa amazina, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abatuye mu gice cyahariwe kubakwamo inganda kutihurira kugurisha ubutaka bwabo n’abashoramari igihe batumvikanye ku biciro by’ubutaka bifuza.
Bamwe mu bagore batunze ingo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko inka bagabiwe muri gahunda ya Girinka zabakuye ku guca inshuro, ubu bakaba ari abakire bitunze.
Mu rwego rwo gukumira amakimbirane n’ibindi bibazo bikomeje kudindiza iterambere ry’imiryango, Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yatangije umushinga ugamije gutoza urubyiruko n’abashakanye indangagaciro z’umuryango utekanye mu guteza imbere umuryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurinda abana icyabahungabanya.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) itangaza ko igikorwa ngarukamwaka cyo gutoranya abarinzi b’igihango kigamije ku isonga gutanga amasomo agamije gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, kwigira ku bikorwa byiza by’abarinzi b’igihango.
Umunyarwanda Ruterana Fernand Sauveur yatorewe kuyobora akarere Gatanu (zone 5), kamwe mu turere turindwi tugize impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball ku mugabane wa Afurika (CAVB).
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu 7 bashya banduye COVID-19, kuri uyu munsi abakize bakaba ari 18.
Amatora rusange ateganyijwe ku itariki ya 28 Ukwakira 2020 muri Tanzania ntavugwaho rumwe n’amashyaka, imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’indorerezi. Bamwe baravuga ko mu matora hashobora kuvuka imvururu, nyuma y’uko hari abakumiriwe gukurikirana amatora.
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020, inka eshanu z’uwitwa Muhutu Samuel w’imyaka 67 y’amavuko zikubiswe n’inkuba zihita zipfa.
Umunyarwanda Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yavanywe mu Bufaransa ajya gufugirwa muri Gereza y’Urukiko ruzamuburanisha i La Haye mu Buholandi.
Abahanzi b’ibyamamare muri Tanzania bakomeje gususurutsa abaturage mu bikorwa byo kwiyamaza ku bazahatanira umwanya wa Perezida.
Raporo ya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irerekana ko hari abarimu 1,566 mu mashuri ya Leta bari mu kazi badafite ibyangombwa bibashyira mu kazi.
Akarere ka Kicukiro ku bufatanye na Rabagirana Ministries baganirije urubyiruko ku mateka y’igihugu, hanatangwa ibihembo ku mirenge yitwaye neza mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.
Ikibazo cy’amikoro ni kimwe mu bigaruka buri gihe iyo havuzwe urukundo cyangwa se kubana mu rugo hagati y’umugabo n’umugore. Pasiteri Niyonshuti Theogene avuga ko nubwo gatanya ari nyinshi bitavuze ko ingo nziza zidashoboka.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo n’abo mu zindi ntara bishimira kuba baratangiye kubona amafaranga, kubera akazi bakora mu mushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari bamaze iminsi bari mu karuhuko, bamaze gusubira mu mwiherero wo gutegura imikino ibiri bazakina na CAP-Vert
Umubyeyi witwa Kwizera wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko ahohoterwa n’umugabo we kuva muri 2012, biturutse ku kuba umugabo yarafunguwe agasanga umugore we yaranduye Sida.
Hirya no hino mu gihugu abaturage batangiye gushyirwa mu byiciro bishya by’ubudehe, aho abagize umuryango bagomba kuba basangira inkono imwe kugira ngo bashyirwe mu cyiciro kimwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aratangaza ko uturere tw’Intara y’Amajyepfo tugiye kujya twigiranaho kugira ngo udukora nabi twigire ku dukora neza, mu rwego rwo kwirinda kugwa mu makosa yo gucunga umutungo n’imari ya Leta.
Umuhanzi Uwimana Francis ukoresha izina rya Fireman mu muziki, ngo ahora ababazwa no kuba adafite umuntu n’umwe yita uwo mu muryango we cyangwa mwenewabo, kuko benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya APR FC na AS Kigali zanganyije igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho nta mufana wari wamerewe kwinjira muri uyu mukino
Rutare, ni kamwe mu dusantere Akarere ka Gicumbi kavuga ko kazagira umujyi wunganira umurwa mukuru wako, hakaba hitaruye cyane umuhanda wa kaburimbo werekeza i Byumba, aho umuntu uva i Kigali akatira mu kuboko kw’iburyo yerekeza ku kiyaga cya Muhazi.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa, yafashe Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major w’imyaka 22 na Sadamu abdoul w’imyaka 27, bafatanywe udupfunyika tune turimo ifu y’ikiyobyabwenge gihambaye cya Heroyine (Héroine), (…)
Umuryango mpuzamahanga WaterAid umaze imyaka 10 ufasha Abanyarwanda bo mu turere turindwi kubona amazi meza no kubahugura ku isuku n’isukura, ukaba kandi wongereye indi myaka 10 yo gukomeza ibyo bikorwa bifitiye benshi akamaro.
Musenyeri Antoine Kambanda watangajwe ku rutonde rw’abo Papa Francis yazamuye mu cyiciro cy’aba Karidinali, yavuze ko ari ibintu byamutunguye kuko atari abizi, ndetse ngo atanabitekerezaga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu 6 bashya banduye COVID-19, kuri uyu munsi abakize bakaba ari 24.