#COVID19: Habonetse abarwayi bashya 78, abakize ni 32

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 78 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 32.

Abo barwayi bashya 78 babonetse mu bipimo 3,054 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 36 (abahuye n’abanduye), Huye: 17, Musanze: 13, Rubavu: 5, Burera: 1, Muhanga: 1, Nyanza: 1, Nyamagabe: 1, Gicumbi: 1, Kayonza: 1, Nyagatare: 1.

Kugeza kuri uyu wa Kane, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,032 muri bo abamaze gukira ni 6,089 naho abakivurwa ni 886.

Umugabo w’imyaka 70 y’amavuko witabye Imana ku wa Kabiri tariki15 Ukuboza 2020 ari i Rubavu azize Covid-19, yahise yuzuza umubare w’abantu 57 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muri iki gihe bigaragara ko Covid-19 imaze gusa naho ikwara mu gihugu ahantu henshi ndashishikariza najye abantu twese tugana Kigali today tunjye twirinda kandi turinde na bagenzi bacu nta bundi buryo uretse kubahiriza amabwira tugenewe "NTABE NJYE CYANGWA WOWE TWESE BIRATUREBA "

nshimiyimana viateur yanditse ku itariki ya: 18-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka