Mali: Batangiye inama yiga ku buryo ubutegetsi bwasubira mu maboko y’abasivili

Guverinoma ya Mali ihagarariwe n’igisirikare muri iki gihe nyuma ya ‘Coup d’Etat’ yo muri Kanama 2020, yateguye inama y’iminsi ine, mu rwego rwo kuganira uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwasubira mu maboko y’abasivili.

Col Assimi Goita, Perezida w'inzibacyuho wa Mali
Col Assimi Goita, Perezida w’inzibacyuho wa Mali

Nk’uko byatangajwe na Perezida wa Guverinoma y’inzibacyuho muri Mali, Colonel Assimi Goita mu ijambo yavuze afungura iyo nama ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, yagize ati “Iyo nama izarebera hamwe uko igihugu gihagaze muri iki gihe n’amasomo meza abantu bakwiye kubyigiraho”.

Ati “Bizaba ari inshingano zanyu, kugira ibyo muvuga bikwiye gukorwa, n’ibyo mubona byaba nk’umuti wo kuvana igihugu mu bibazo cyaba gifite muri iki gihe”.

Muri Kanama 2020, nibwo abasikare bakuru bayobowe na Colonel Goita bahiritse ubutegetsi muri Mali bakuraho Perezida Ibrahim Boubacar Keita, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yari imaze ibyumweru muri icyo gihugu, bavuga ko ubutegetsi bwe bufite ibibazo byinshi birimo ruswa n’ibindi.

Nyuma y’igitutu cy’u Bufaransa ndetse n’ibihugu bituranye na Mali, Colonel Goita yatangaje ko ubutegetsi bwa Mali buzasubira mu maboko y’Abasivili muri Gashyantare 2022 nyuma y’amatora, ariko nyuma Goita yaje gutangariza ibihugu bigize umuryango wa ‘ECOWAS’ ko yifuza gutanga ubutegetsi nyuma y’amatora ateganyijwe ku itariki 31 Mutarama 2022.

Mu mateka ya Mali, ikunze gukora inama zihuriza hamwe abaturage ku rwego rw’igihugu, bakaganira ku bibazo bihari ndetse bakabishakira n’ibisubizo, gusa kuri iyi nshuro amwe mu mashyaka ya politiki ndetse n’imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko ibiganiro birimo kuba nta musaruro bizatanga.

Iyo nama y’iminsi ine yo ku rwego rw’igihugu iteranye nyuma y’inama zagiye zibera ahantu hatandukanye muri icyo gihugu cya Mali, ndetse n’izahuje Abanya-Mali baba hanze y’igihugu cyabo (Malian diaspora).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka