Amafaranga yo guhemba abaganga bashya yabonetse

Ikigo cy’Ubufaransa gishinzwe Iterambere (AFD) cyahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyari 42,055 z’Amafaranga y’u Rwanda (angana na miliyoni 25 z’Amayero), izafasha guteza imbere urwego rw’ubuzima no kongera ubushobozi bw’abarukoramo, harimo no gutegura uburyo bwo guhemba abaganga bazarangiza amasomo yabo muri gahunda ya 4x4 igamije gukuba kane umubare w’abaganga b’inzobere mu gihe cy’imyaka ine.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, kuri uyu wa 21 Nyakanga, ubwo yasobanuriraga Abadepite ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemeza ayo masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 25 z’Amayero AFD yahaye u Rwanda, agamije gushyigikira serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze.

Asobanura uko ayo mafaranga azakoreshwa, Minisitiri Murangwa yagize ati "Intego ya kabiri y’aya masezerano ni ukongera umubare w’inzobere zikora mu rwego rw’ubuvuzi, hibandwa ku kureshya no kugumana abakozi b’inzobere binyuze mu gutera inkunga gahunda ya 4x4."

Yavuze ko iyo nguzanyo izafasha kandi Minisiteri y’Ubuzima kunoza uburyo abantu ku giti cyabo, imiryango n’abaturage muri rusange bagera kuri serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze zifite ireme.

Ibyo bizagerwaho binyuze mu buryo bufasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana, kuvura no gukumira indwara zitandura, guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, kunoza imirire, ubutabazi bwihutirwa ndetse no kohereza abarwayi mu bitaro byisumbuye.

Minisitiri Murangwa yavuze kandi ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda rukomeje kongererwa ubushobozi kugira ngo rurusheho kugira ubudahangarwa, hibandwa ku kuvugurura ibikorwa remezo by’ubuvuzi, kongera ubushobozi bw’abakozi no kunoza umutekano w’ubuzima.

Yongeyeho ko iyo nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 20 ku nyungu ya 1%, ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itanu.

Iyi nguzanyo ibonetse mu gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ku wa 16 Gicurasi 2026, yari yabwiye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ko abaganga barimo gutegurwa muri gahunda ya 4x4 bazatangira kurangiza amasomo yabo umwaka utaha.

Yavuze ko Guverinoma igomba gutangira gutegura ingengo y’imari yo kubahemba, kuko umubare w’abazarangiza uzaba munini cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe.

Dr Nsanzimana yatanze urugero rw’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’abagore n’ababyeyi (Obstetrics and Gynecology), aho mbere ya gahunda ya 4x4 buri mwaka hasohokaga abatageze kuri 25, mu gihe umwaka utaha honyine hateganyijwe ko hazarangiza 161. Ibi bivuze ko muri urwo rwego rwonyine umubare w’abarangiza uzaba wikubye hafi inshuro umunani.

Muri uru rwego rw’ubuzima kandi, u Rwanda rwahawe impano ya miliyari 16 na Miliyoni 358 FRW angana na miliyoni 11 n’ibihumbi 105 z’amadolari ya Amerika ($11,105,000), agenewe umushinga wo kwitegura no guhanga n’indwara z’ibyorezo.

Ni impano yatwanzwe na Bank Mpuzamahanga y’Amajyambere ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubuzima gitera inkunga imishing yo Kwitegura no Gukumira Indwara z’Ibyorezo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka