Bill Gates yasuye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakuru y’Ubuzima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ari kumwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, bakiriye Bill Gates, washinze akanayobora Umuryango wa Gates Foundation, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakuru y’Ubuzima (National Health Intelligence Center - NHIC).

Uru ruzinduko rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2026, rwibanze ku kureba uburyo NHIC ikora nk’ubwonko bw’ibikorwa bya serivisi z’ubuzima mu Rwanda, aho ikusanya, igasesengura ikanahuza amakuru aturuka mu nzego zose z’ubuvuzi mu gihe nyacyo, bigatanga ishusho yuzuye y’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Mu mwaka wa mbere gusa iki kigo gitangiye gukora, amakuru atangwa mu buryo bwihuse yamaze gutanga umusaruro ugaragara mu rwego rw’ubuzima. Ibyo byafashije guhindura imikorere iva ku gutegereza gusa ari uko ibibazo bivutse igana ku kubikumira mbere y’uko bibaho.

Ibi byatumye hagabanuka igihe abarwayi bategerezaga serivisi mu bigo nderabuzima, kunoza uburyo ubutabazi bwihutirwa cyane cyane ibikorwa by’imbangukiragutabara, kongera ubushobozi bwo gukurikirana no gukumira indwara, ndetse no gutuma ibikoresho n’abakozi byoherezwa aho bikenewe kurushaho.

Mu gihe kiri imbere, binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Gates Foundation, NHIC irimo kongera ubushobozi bwayo igamije kugera ku rwego rwo hejuru rwo gukoresha amakuru mu gutahura ibibazo bishobora kuvuka. Ibi bizafasha gutahura indwara zishobora kwaduka hakiri kare, gutanga impuruza no gukumira ibibazo by’ubuzima mbere y’uko bikomera.

Guhuriza hamwe amakuru y’ubuzima ku rwego rw’Igihugu no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho biri gufasha u Rwanda kurushaho gutanga serivisi z’ubuzima zinoze, zihuse kandi zigera kuri bose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka