Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko uruzinduko rwe i Kigali ari ikimenyetso gikomeye cyo guhindura amateka no kunoza umubano, atari hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa gusa, ahubwo hagati ya Afurika muri rusange n’u Bufaransa.
Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola izahura na Zamalek mu mikino ya 1/2 nyuma yo gusezerera ikipe ya As Sale muri 1/4 iyitsinze amanota 79 kuri 72.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, yihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 46 witabye Imana i Kigali azize Covid-19. Iyo Minisiteri yanatangaje ko ku wa Gatatu tariki 26 Gicurasi 2021, abakize icyo cyorezo ni 86 mu gihe abacyanduye ari 37 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,817. (…)
Ku bufatanye bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa (WFP), hakozwe umugoroba wo kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika wasusurukijwe n’abahanzi n’ibyamamare bitandukanye bafite inkomoko muri Afurika.
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yabaye ikipe ya mbere igeze mu mikino ya 1/2 cya BAL, nyuma yo gusezerera FAP yo muri Cameron iyitsinze amanota 82-53.
Ikipe ya APR FC yanganyije na As Kigali igitego kimwe ku kindi, mu gihe ikipe ya Espoir FC yakiriye Rutsiro FC amakipe yombi akanganya ibitego bibiri kuri bibiri.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yatangaje ko abantu batuye kuri metero 200 uvuye ku murongo waciwe n’imitingito mu karere ka Rubavu, bagomba kuhava mu gihe babona inzu zabo zatangiye kuzana imitutu.
Imitingito irimo kwiyongera mu Karere ka Rubavu ikomeje guhangayikisha abaturage barimo kwangirizwa ibyabo, uwo ku manywa kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gicurasi 2021 ukaba wangije inyubako ikorerwamo n’ivuriro rizwi nka La Croix du Sud riri mu mujyi wa Gisenyi.
Col Assimi Goïta ubu ni we uri ku butegetsi muri Mali, akaba yatangaje ko Perezida Bah Ndaw na Minisitri w’intebe Moctar Ouane, bavanywe ku butegetsi kuko bari bananiwe kuzuza inshingano zabo, ahubwo ngo barimo gusenya igihugu mu gihe cy’inzibacyuho bari bayoboye.
Abanyeshuri 60 bari mu mahugurwa abera mu ishuri ryisumbuye ry’ubumenyingiro rya CEPEM TVET School riherereye mu Karere ka Burera, bategerejweho byinshi mu kunoza Serivisi zijyanye n’amahoteli, aho bakomeje gukarishya ubwenge mu masomo y’ubutetsi.
Imodoka zitwara abagenzi zibakura mu mujyi wa Gisenyi zerekeza i Kigali zikomeje kubura kubera abazikeneye babaye benshi.
Umuryango uteza imbere ukwigira no kwigenga kwa Afurika, Pan African Mouvement (PAM) ishami ry’u Rwanda, uvuga ko witeguye kumurikira indi miryango igize PAM yo mu bihugu bigize uyu mugabane, ibyo u Rwanda rwagezeho byafasha Afurika kwigenga birimo Umushyikirano, Umuganda n’ibindi.
Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu, bwatangaje ko igihe cyo gucyura igihe kwa pasiporo za cyera, cyongereweho umwaka umwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamaze gusaba abakorera mu isoko rya Gisenyi gufunga bakajya gukorera mu yandi masoko.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko kwemerera abana kuboneza urubyaro bitandukanye n’indangagaciro ndetse n’umuco w’Abanyarwanda, ariko abandi bagasanga bikwiye kuko ibihe byahindutse.
Ku itariki ya 24 Gicurasi abapolisi bakorera mu Karere ka Gakenke bafashe Mutoniwase Nadia w’imyaka 18, Mukashema Florence w’imyaka 32, Ngabonziza Emmanuel w’imyaka 27, Byiringiro Olivier w’imyaka 25 na Uwineza w’imyaka 25. Abo bose bakomoka mu Karere ka Musanze mu mirenge itandukanye, bafatanywe udupfunyika tw’urumogi (…)
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri byakiriye abarwayi bahimuriwe, bakuwe mu bitaro bya Gisenyi, nyuma y’aho imitingito ikomeje kumvikana hirya no hino yibasiye by’umwihariko Akarere ka Rubavu.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, igaragaza ko mu Rwanda abantu 139 bakize Covid-19. Abayanduye ni 50 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,780. Abakirwaye bose hamwe ni 1,148 mu gihe abarembye ari batatu.
Inteko ishinga amategeko ya Tanzania yagiriye inama Leta y’icyo gihugu uko yakemura ibibazo bitatu bibangamiye Kompanyi y’ indege ya Tanzania
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko abahahira n’abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze (Kariyeri), baravuga ko batishimiye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza cyo kutinjirana umwana mu isoko.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bukomeje gukora igenzura ku byangijwe n’iruka rya Nyiragongo. Uko hamenyekana ibyangiritse, ni na ko umubare w’abo yahitanye ukomeza kwiyongera.
Mu cyumweru gishize hoteli eshatu zo mu rwego rwo hejuru zongerewe ku rutonde rwa hoteli z’inyenyeri eshanu rusanzwe ruriho izindi eshanu zose ziba umunani.
Impuguke mu bumenyi bw’ibiri mu nda y’isi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Digne Rwabuhungu, araburira abatuye imijyi ya Rubavu na Goma imaze iminsi yibasiwe n’imitingito.
Imitingito ikomeje kongera ubukana mu mujyi wa Gisenyi, abaturage batangiye kuzinga ibyabo bahunga umujyi kuko inzu zirimo gusenyuka ari nyinshi.
Abari mu butumwa bwa Loni muri Mali basabye ko Perezida Bah Ndaw w’icyo gihugu na Minisitiri w’intebe, Moctar Ouane, barekurwa byihuse, nyuma y’uko amakuru atangajwe ko bafashwe n’abasirikare ba Mali.
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) rikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buratangaza ko abana barenga 150 batandukanye n’imiryango yabo, naho abana barenga 170 baburirwa irengero, mu gihe abantu barimo bahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo tariki ya 22 Gicurasi 2021 mu (…)
Impunzi 64 zabyutse zambukiranya ikibaya gihuza u Rwanda na Congo binjira mu Murenge wa Busasamana bavuga ko barimo guhunga imyotsi iva mu mazuku yarutswe n’ikirunga cya Nyiragongo kuwa 22 Gicurasi 2021.
Mu masaha ya saa mbiri n’igice kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, ni bwo mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zaho hatangiye kumvikana imitingito ifite ubukana bwinshi ndetse zimwe mu nzu zitangira kwiyasa izindi zirasenyuka.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021 hatanzwe ibihembo bya Billboard Music Awards, The Weeknd, umuhanzi w’umunya-Canada uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), wahatanaga mu byiciro 16 atahana 10 muri byo.
Kuva ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021 haratangira gukinwa imikino ya 1/4 ya Basketball Africa League (BAL), ikomeje kubera mu Rwanda.
Mu bihe bitandukanye, hirya no hino mu gihugu nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ryabaye mu ijoro ryo ku itariki 22 Gicurasi 2021, ryakurikiwe n’imitingito ya hato na hato harimo iyumvikanye mu Karere ka Rubavu no mu tundi turere tumwe na tumwe two mu gihugu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze (NPC) hatangirijwe amahugurwa ku bapolisi agamije kurinda abana kwinjira mu gisirikare no kujya mu bikorwa byo gukoresha intwaro. Ni amahugurwa arimo guhabwa abapolisi b’u Rwanda 25 nabo bazahugura abandi, (…)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umukozi ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi witwa Kabanguka Jules yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yashimangiye kuyobora itsinda rya gatatu mu mikino y’irushanwa rya BAL, nyuma yo gutsinda GS Petroliers mu mukino w’ikirarane amanota 97 kuri 64.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, mu Rwanda abantu 47 bakize Covid-19. Abayanduye ni 42 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 26,730. Abakirwaye bose hamwe ni 1,237 mu gihe abarembye ari batatu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021 yakiriye muri Village Urugwiro umuraperi Jermaine Cole uzwi nka J. Cole. Perezida Kagame yakiriye icyamamare mu njyana ya Rap akaba ari gukinira ikipe ya Patriots BBC mu irushanwa rya Basketball Africa League rikomeje kubera hano mu (…)
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ahamagarira ibihugu kugira imyitwarire nk’iyo mu gihe cyo mu ntambara, mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, ubu kimaze guhitana abantu bagera kuri Miliyoni 3.4 hirya no hino ku isi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangiye gutumira abantu mu bukwe bwe buzaba mu mpeshyi itaha.
Ikirunga cya Nyiragongo cyatwitse amazu abarirwa mu bihumbi, abantu 15 bakaba ari bo ku ikubitiro bamenyakanye babuze ubuzima kubera icyo kirunga.
Ubusanzwe bimenyerewe ko mu bashakanye abagore ari bo baboneza urubyaro bakoreshe uburyo bunyuranye, hakabaho n’ubuhuriweho na bombi nko kwiyakana, gukoresha agakingirizo, kubara no kwifata, gusa n’abagabo baboneza urubyaro.
Abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru bishimira ivuriro (poste de santé) bubakiwe kuko ribegereye, ariko bakinubira kuba nta muganga bahasanga nimugoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru (weekend), gusa ubuyobozi ngo burimo gushakira igisubizo icyo kibazo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney urimo gusura ibikorwa byangijwe n’umutingito mu Karere ka Rubavu, ndetse akanasura n’impunzi z’Abanyecongo bahungiye mu Rwanda kubera imitingito irimo kwiyongera, yatangaje ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo bagezweho ubufasha byihuse.
Amashanyarazi aheruka kugezwa mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye amaze guhindura ubuzima bw’abahatuye. Umurenge wa Rwaniro ni wo Murenge wa nyuma wagejejwemo amashanyarazi mu Karere ka Huye, uyu Murenge ukaba waragejejwemo amashanyarazi mu mwaka wa 2020.
Mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Rugarama mu Mudugudu wa Riba hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’umwanda batezwa n’ingaruka z’abanywa inzoga zitemewe, bakavuga ko umutekano muke bafite bawuterwa n’abanywa izo nzoga.
Uwari Perezida wa Etincelles FC, Hitayezu Dirigeant, amaze kwandikira ubuyobozi bw’iyo kipe abumenyesha ko yeguye ku nshingano zo kuba Perezida wayo.
Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda (MINADEF) yatangaje ko abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN baraye bagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ariko basubizwayo n’ingabo z’u Rwanda(RDF) hamaze gupfamo babiri muri abo barwanyi bagabye igitero.
Umutingito wumvikanye mu masaha ya saa yine kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, wangije ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Rubavu harimo umuhanda wa kaburimbo hafi y’ishuri rya TTC Gacuba, inzu z’abaturage n’inyubako z’ubucuruzi.
Umwana witwa Ndungutse Peter wiga mu mwaka wa gatanu ku ishuri ribanza rya Rukundo Primary School mu Murenge wa Musheri w’Akarere ka Nyagatare, ni umwe mu bazi kubangurira ingemwe z’ibiti hagamijwe ko byera vuba bikanatanga umusaruro mwinshi.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba, yashyizeho amabwiriza mashya mu kwirinda ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, harimo n’uko amashuri yabaye afunze, kikaba cyaratangiye kuruka ku itari tariki 22 Gicurasi 2021.
Impuguke mu bijyanye n’imitingito zirasaba abaturiye ahari kumvikana imitingito kwirinda kuba mu nzu kugira ngo haramutse habaye umutingito ukomeye utabasenyeraho amazu.