Gambia: Urukiko rwanzuye ko nta ruswa yatanzwe mu gutora Perezida Adama Barrow

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Gambia rwatesheje agaciro ubusabe bw’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Gambia, rivuga ko ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ku itariki 4 Ukuboza 2021, aho Perezida Adama Barrow ari we wongeye kwegukana intsinzi, byateshwa agaciro.

Ousainou Darboe utarabashije kwegukana intsinzi avuga ko mu matora habayemo ruswa
Ousainou Darboe utarabashije kwegukana intsinzi avuga ko mu matora habayemo ruswa

Ousainou Darboe, Umuyobozi w’ishyaka rya United Democratic Party (UDP) yavuze ko ibijyanye no kwiyamamaza muri ayo matora byagaragayemo ruswa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Gambia, Hassan B Jallow, mu mwanzuro yatangaje tariki 28 Ukuboza 2021 yanditse agira ati “Ishyaka UDP ryananiwe kubahiriza ibisabwa biteganywa n’ingingo ya 11 mu itegeko rigenga ibijyanye n’amatora”.

Barrow yatsinze amatora yo ku itariki 4 Ukuboza 2021 n’amajwi 53 ku ijana mu gihe Darboe wahoze ari Visi-Perezida wa Gambia ku butegetsi bwa Barrow we yabonye amajwi 28. Abandi bakandida bo banze kwemera ibyavuye mu matora, bavuga ko habayemo ibibazo ariko ngo baterekana ibimenyetso.

Adama Barrow yongeye gutorerwa kuyobora Gambia
Adama Barrow yongeye gutorerwa kuyobora Gambia

Bivugwa ko Barrow ubu ufite imyaka 56 y’amavuko n’abanyamuryango b’ishyaka rye rya National People’s Party bahaye abaturage amafaranga cyangwa izindi mpano kugira ngo bazamutore.

Darboe ntiyigeze agaragaza niba we cyangwa ishyaka rye bazakomeza gusaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro, kandi imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga, iba ari iya nyuma itajuririrwa.

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko hamwe n’izindi ndorerezi zemera ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Gambia yo ku itariki 4 Ukuboza 2021, kuko ngo uretse ‘utuntu duto tutari twubahirije amategeko’ ubundi muri rusange amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

Perezida Barrow yijeje ko azashyiraho igihe ntarengwa cya manda z’abaperezida ndetse agahindura n’uburyo amatora ya Perezida wa Repubulika akorwamo muri iki gihe.

Adama Barrow ubwo yagezaga ijambo ku baturage nyuma yo kwegukana intsinzi
Adama Barrow ubwo yagezaga ijambo ku baturage nyuma yo kwegukana intsinzi
Bishimiye intsinzi ya Adama Barrow
Bishimiye intsinzi ya Adama Barrow
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka