Tanzania: Urujijo ku bacukuye imva y’umuntu washyinguwe, isanduku bakayirangaza

Abantu batahise bamenyekana bacukuye imva ya nyakwigendera Veronika Wambali witabye Imana afite imyaka 69 y’amavuko, agashyingurwa ku itariki 26 Ukuboza 2021 mu irimbi ry’ahitwa Mwangaza muri Mpanda. Bukeye bwaho abantu bahanyuze basanze yataburuwe, isanduku yari irimo umurambo irapfundurwa isigara irangaye.

Uhagarariye umuryango wa Nyakwigendera witwa Mulela Mallac waganiriye n’Ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, yavuze ko nyakwigendera yapfuye ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza aguye mu bitaro byo mu Ntara ya Pwani aho yavurirwaga, nyuma umurambo we ukazanwa aho i Mpanda kugira ngo ushyingurwe.

Yagize ati “Twashyinguye nyakwigendera, nyuma haza umuntu atubwira ko imva ya nyakwigendera bayitaburuye”.

Mulela yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ayo makuru, bagiye aho mu irimbi, basanga koko imva yataburuwe ndetse n’isanduku irimo umurambo wa nyakwigendera irangaye.

Yagize ati “Ubwo twahise tubimenyesha ubuyobozi, Polisi irahagera, isaba ko twapfundura isanduku neza, nyuma yo gupfundura neza isanduku, bikagaragara ko umurambo wa nyakwingera urimo, Polisi yategetse ko twongera tugashyingura ”.

Umuyobozi w’ahabereye icyo gikorwa witwa Ivo Chambala, yavuze ko yamenye ayo makuru ayahawe n’abo yise ‘Abasamariya beza’ nyuma akamenyesha Polisi .

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kavati, ahabereye icyo gikorwa witwa Ally Makame, yavuze ko ibyo gutaburura iyo mva koko byabayeho.

Yagize ati “Namenye ayo makuru, nohereza umuntu ujya gukurikirana ibyabereye aho hantu, nyuma nzatanga ibisobanuro birambuye ”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka