Ibikorwa by’iterambere bashyikirijwe na Polisi bigiye kubahindurira imibereho

Abaturage bo mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira ko imibereho yabo igiye guhinduka ndetse n’iterambere rikihuta, babikesha ibikorwa binyuranye bashyikirijwe na Polisi y’u Rwanda.

Abayobozi batandukanye barimo CP John Bosco Kabera(hagati) wari unahagarariye ubuyobozi bwa Polisi muri iki gikorwa, ari kumwe n'Umuyobozi w'Ingabo na Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru na Guverineri (wa kabiri ibumoso) ndetse n'uwahawe inzu
Abayobozi batandukanye barimo CP John Bosco Kabera(hagati) wari unahagarariye ubuyobozi bwa Polisi muri iki gikorwa, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo na Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru na Guverineri (wa kabiri ibumoso) ndetse n’uwahawe inzu

Mu bikorwa bitandukanye Polisi y’u Rwanda yegereje abaturage, birimo kubakira imiryango itishoboye amazu yo guturamo, indi ishyikirizwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ubwisungane mu kwivuza, Koperative z’ubuhinzi n’ubworozi zihabwa ibikoresho bizifasha kunoza ibyo zikora, n’ibindi bitandukanye byatwaye miliyoni 997 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Karere ka Burera ahabereye umuhango wo gushyikiriza abaturage ibyo bikorwa ku rwego rw’Igihugu, ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, abaturage baho, bashimiye Polisi y’u Rwanda, kuba ibunganiye mu bituma biteza imbere.

Uwamahoro Angélique wo mu Kagari ka Gisovu, Umurenge wa Cyanika, nyuma yo gushyikirizwa inzu yubakiwe na Polisi y’u Rwanda, irimo n’ibikoresho bigizwe n’intebe, ibitanda n’ibiryamirwa; yavuze ko we n’abana be bane baruhutse kubaho mu buzima bwari bubakomereye, bitewe no kutagira aho bakinga umusaya.

Yagize ati: “Njye n’abana banjye, twariho mu buzima bwo gucumbika bya hato na hato mu bagiraneza. Nahoranaga umutima uhagaze, nibaza uko ahazaza hacu hazamera tutagira icumbi. Iyi nzu nubakiwe na Polisi y’u Rwanda nziza gutya, ifite n’ibikoresho byose; nayakiranye ubwuzu”.

Uwamahoro Angelique n'abana be bishimiye kuba babonye inzu yabo
Uwamahoro Angelique n’abana be bishimiye kuba babonye inzu yabo

Yongera ati: “Ubu njye n’abana, ntituzongera kwicara ku bijerekani n’amabuye kuko muri iyi nzu twubakiwe badushyiriyemo n’intebe zigezweho zo kwicaraho. Abana ntibazongera kwigira ku bishishimuzo, bitewe n’uko harimo amashanyarazi. Nshimishijwe n’uko iyi nzu, ishyize iherezo ku maganya yose nahoranaga. Muri make byandenze cyane! Ubu noneho ngiye kujya njya guca inshuro, mfite ahantu hafatika nsize abana banjye. Ni igitangaza ntabona uko nsobanura. Harakabaho Perezida Paul Kagame, na Polisi yacu bakomeje kudufasha muri iri terambere”.

Ibi byishimo Uwamahoro abisangiye n’abanyamuryango 26 bagize Koperative Abakundinzuki, yororera inzuki mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, ikaba yashyikirijwe imizinga ya kijyambere 40. Aba ngo bari bamaze imyaka myinshi mu bwigunge, baterwaga no kutabona umusaruro uhagije w’ubuki, kubera korora mu buryo bwa gakondo. None ngo kuba bahawe iyi mizinga igezweho, izo nzitizi bagiye guca ukubiri na zo.

Koperative y'Abavumvu ikorera mu Murenge wa Rugarama yahawe imitiba ya kijyambere igiye kubafasha kongera umusaruro w'ubuki
Koperative y’Abavumvu ikorera mu Murenge wa Rugarama yahawe imitiba ya kijyambere igiye kubafasha kongera umusaruro w’ubuki

Nsabimana Deus, Umuyobozi w’iyi Koperative, yagize ati: “Kuva Koperative yabaho, twororaga mu buryo bwa gakondo, dukoresheje imizinga ya kera mito, ku buryo umuzinga umwe, wajyaga uvamo umusaruro w’ubuki uri hagati y’ibiro bitanu n’icumi ku mwaka. Ibi bikoresho bya kijyambere Polisi y’u Rwanda iduhaye, bigiye kudufasha mu buvumvu dukora, twongere umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, aho tuzajya dusarura nibura ibiro biri hagati ya 30 na 40 ku muzinga umwe. Ubu tugiye guhaza isoko, ifaranga ryiyongere ubukungu n’Iterambere ryacu birusheho kwihuta”.

Inzu zigera kuri 30 zubatswe mu turere twose tw’igihugu, ni zo Polisi y’u Rwanda yashyikirije imiryango itishoboye mu gihugu hose. Ziyongeraho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yashyikirijwe ingo ibihumbi 4578, abantu 1600 bahabwa ubwisungane mu kwivuza ndetse Umurenge wa Bumbogo, wahize indi yo mu Mujyi wa Kigali mu marushanwa yo gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19 ushyikirizwa imodoka.

CP Kabera Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko iyi gahunda ije gushimangira ubufatanye bw'abaturage na Polisi y'u Rwanda mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano
CP Kabera Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko iyi gahunda ije gushimangira ubufatanye bw’abaturage na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano

Mu bindi ni uko Koperative 11 zo mu Turere dutandukanye, zafashijwe kwiteza imbere, hubakwa ubwogero 13 bw’inka bugezweho ndetse imiryango ine yorozwa inka za kijyambere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yasobanuye ko umusaruro witezwe muri ibi bikorwa, ari ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwamagana icyo ari cyo cyose cyabateza umutekano muke, kurwanya ibyaha, kandi batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati: “Icya mbere ni uko umutekano uhera ku muntu ku giti cye. Udafite aho uba, umutekano wawe ntabwo uba wizewe. Ariko iyo uhabonye nk’uku byagendekeye iriya miryango itishoboye yahawe amazu, ubu bagize umutekano usesuye kandi bizaborohera no kuwushakira abandi, yewe n’icyagerageza kuwuhungabanya bagitangire amakuru hakiri kare. Muri rusange, ibi bikorwa tubigeneye abaturage, ngo bibabere intangiriro yo kugira imbaraga zo kwegera Polisi no kuyiha amakuru hakiri kare y’ibyahungabanya umutekano wabo”.

CP Kabera yongera ati: “Nibafate neza ibyo bahawe, babibyaze umusaruro kugira ngo byaguke, byere imbuto bizagere no ku bandi benshi ku buryo ubutaha tuzaba tubona inzu bahawe uyu munsi ziva kuri 30 zikiyongera. Ari ubwogero bw’inka, imiryango yorojwe, abahawe mituweli, byose bizikube kenshi no mu hazaza tuzabe twishimira imbuto nziza byabibye kandi ku baturage benshi”.

CP John Bosco Kabera ashyikiriza ubuyobozi mu nzego z'ibanze n'izishinzwe umutekano mu Ntara y'Amajyaruguru ibikorwa bitandukanye harimo n'ubwisungane mu kwivuza Polisi yageneye imiryango ihabarizwa
CP John Bosco Kabera ashyikiriza ubuyobozi mu nzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru ibikorwa bitandukanye harimo n’ubwisungane mu kwivuza Polisi yageneye imiryango ihabarizwa

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, na we ahamya ko iterambere ry’abashyikirijwe ibi bikorwa, rigiye kurushaho kwihuta. Nk’ubuyobozi, ngo icyo bazakora, ni ugukurikirana umunsi ku wundi uko babibyaza umusaruro.

Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage ni uko ibi bikorwa babigira ibyabo, bakabirinda. Abahawe amazu nibayafate neza, bayasukura kugira ngo azarambe. Abahawe imirasire y’izuba ubu basezereye icuraburindi, aho abana babo bazajya bigira ahabona. Abahawe mituweli ntibazongera kurembera mu ngo, kuko bazaba bafite uburyo bunoze kandi buborohereza kwivuza. Ni inyungu ikomeye ku baturage b’Intara y’Amajyaruguru, kandi natwe nk’ubuyobozi, tuzakomeza kubaba hafi dukurikirana uko babibyaza umusaruro n’uko bibagirira akamaro”.

Yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira icyaha kitaraba no kujya batangira amakuru ku gihe, kuko ubu noneho ibiborohereza babibonye hafi.

Inzu Uwamahoro Angelique yashyikirijwe imuruhuye amaganya yaterwaga no kutagira icumbi
Inzu Uwamahoro Angelique yashyikirijwe imuruhuye amaganya yaterwaga no kutagira icumbi

Iki gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, cyanabereye mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali, aho Polisi yifatanyije n’ubuyobozi bwaho gushyikiriza abaturage ibikorwa bitandukanye bibafasha kwihutisha iterambere.

Muri uku kwezi, Polisi y’u Rwanda, yibanze ku bukangurambaga mu kurwanya ibyaha mu baturage bo mu gihugu hose no kubegereza ibikorwa remezo biborohereza kwihutisha iterambere.

Inzu zashyikirijwe abaturage zirimo n'ibikoresho byose nkenerwa
Inzu zashyikirijwe abaturage zirimo n’ibikoresho byose nkenerwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka