Iburasirazuba: Polisi yashyikirije imiryango irindwi inzu zo kubamo

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021, mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu, mu Ntara y’Iburasirazuba imiryango y’abatishoboye irindwi yashyikirijwe inzu zo guturamo, ingo 1493 zihabwa imirasire y’izuba.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw'Akarere ka Nyagatare, bashyikirije Habumugisha Theogène inzu yubakiwe
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, bashyikirije Habumugisha Theogène inzu yubakiwe

Muri uku kwezi kw’ibikorwa bya Polisi kandi mu turere turangwamo ubworozi cyane cyane Nyagatare, Gatsibo na Kayonza hubatswe ubwogero bw’inka 13, abatishoboye 1,000 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse n’imiryango ine yorozwa inka.

Muri uku kwezi kandi hakozwe ubukangurambaga bwo gukumira no kwirinda ibyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko kuba abaturage barahawe imirasire y’izuba bizatuma babasha gucana mu nzu bakava mu kizima, abana bakabona uko basubiramo amasomo yabo ndetse bakabasha no kumva radiyo.

Abahawe inzu ngo bizatuma baba heza hari isuku bityo babashe gukora biteze imbere kuko mbere bagorwaga n’icumbi.

Ikindi ariko ngo urwikekwe bamwe mu baturage bagiraga ko Polisi ishinzwe gufunga gusa ruzavaho bumve ko igamije no kubateza imbere bityo bayitinyuke babashe kujya bayiha amakuru ku cyahungabanya umutekano.

Ati “Bizatuma abaturage bumva ko Polisi atari ugufunga gusa ahubwo bumvemo kubateza imbere barusheho gutanga amakuru ku gihe y’icyahungabanya umutekano wabo.”

Agaruka kuri ibi bikorwa, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yavuze ko umutekano utagerwaho mu gihe hari abaturage badafite uko babayeho.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Avuga ko hitezwe umusaruro ukomeye cyane ku gutangira amakuru ku gihe ku bijyanye n’umutekano ariko n’iterambere ry’abaturage.

Ati “Muri ibyo bikorwa byose twakoze ubukangurambaga bujyanye no kugira ngo dufatanye kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe, ikintu cyose cyateza umutekano muke bacyamagane baha Polisi amakuru.”

Yakomeje agira ati “Ni ibikorwa biteza imbere abaturage, twiteze ko bizabateza imbere ndetse bakabera imbuto n’abandi, mu bikorwa bitaha bazaba bafite aho bageze n’abandi bakazabareberaho.”

Avuga ko ikindi ari uko ibikorwa bakoze biri muri gahunda y’Igihugu yo guteza imbere umuturage no kuzamura imibereho myiza ye.

Avuga ko bizarushaho guhuza Polisi n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa babo babona ko ibyo bakora bizateza imbere umuturage bakarushaho gukomeza gukorana na bo.

Ubwogero bw'inka mu Murenge wa Kiziguro buzafasha abarozi koza inka zabo bityo zirusheho kubaha umukamo
Ubwogero bw’inka mu Murenge wa Kiziguro buzafasha abarozi koza inka zabo bityo zirusheho kubaha umukamo

Yasabye abaturage gufata neza ibikorwa bahawe kandi bakagira imbaraga zo kwegera Polisi, gutanga amakuru ku cyahungabanya umutekano wabo ndetse n’uw’abandi.

Yabasabye kubibyaza umusaruro kugira ngo batere imbere ubwabo ariko bakazamura n’abandi.

Ibikorwa byose hamwe Polisi yashyikirije abaturage hirya no hino mu gihugu byatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 997.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yashimiye Polisi n'izindi nzego bafatanyije kugira ngo ibi bikorwa bigerweho
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yashimiye Polisi n’izindi nzego bafatanyije kugira ngo ibi bikorwa bigerweho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka