Muhanga: Bishimiye amashanyarazi bahawe n’inzu bubakiwe na Polisi

Abaturage bo mu Kagari ka Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba n’inzu baravuga ko guhabwa amashanyarazi bibonesha ku maso no ku bwonko umuntu akagira umwanya wo gutekereza, naho guhabwa icumbi bikanyura umutima ntiwongere kurwara.

CP Rumanzi na Guverineri Kayitesi baganiriye na Rwihandagaza nyuma yo kumumurikira inzu yubakiwe
CP Rumanzi na Guverineri Kayitesi baganiriye na Rwihandagaza nyuma yo kumumurikira inzu yubakiwe

Babivuze ubwo Polisi y’Igihugu yabashyikirizaga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, n’inzu yabubakiye bakongera kugira icyizere cy’ubuzima.

Umwe mu babyeyi bahawe imirasire avuga ko yari atuye mu rugo rurangwamo umwijima kuko abaturanyi be 30 ari bo gusa bari bafite amashanyarazi, bigatuma imirimo ye idindira kubera kuryama kare n’abana ntibabone uko basubiramo amasomo, ariko akimara guhabwa umurasire ubu amaso n’ubwonko byose ngo birakeye.

Agira ati ‘Iyo utekerereza mu mwijima n’ubwonko buba buri mu mwijima, ariko iyo utekerereza ahabona n’ubwonko buracya, bivuze ko iyo ufite amashanyarazi ugira umwanya wo kuganira n’abagize umuryango mugatekereza neza kuko mufite umwanya wo kubonana, ibyo mutakoraga mbere”.

Yongeraho ko ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame washinze Polisi y’Igihugu n’abapolisi bemeye gukurikira umurongo w’ubuyobozi bwiza, bikaba ari icyivugo iwabo kuko basabira umugisha ubuyobozi bw’Igihugu.

Rwihandagaza yashyikirijwe inzu yo mu zabukuru ku myaka 80 akaba yari asanzwe atuye mu manegeka
Rwihandagaza yashyikirijwe inzu yo mu zabukuru ku myaka 80 akaba yari asanzwe atuye mu manegeka

Umuryango washyikirijwe inzu na wo urashimira Polisi y’Igihugu kuko wahuraga n’ibibazo byinshi bishingiye ku kuba ubuzima bwawo buri mu kaga kubera gutura mu manegeka.

Umukecuru washakanye na Rwihandagaza Fidèle avuga ko iyo imvura yagwaga bicwaga n’ubwoba ku buryo nta muntu wasinziraga kandi bakaba bari barabuze ubushobozi bwo kubaka kuko bageze mu zabukuru.

Rwihandagaza Fidèle w’imyaka 80 we avuga ko icyamuteraga ubwoba atari ukuba yapfa kubera gutura nabi, ahubwo yibaza ukuntu azapfa nabi yabuze umukiza inkangu yaramuka imugwiriye ikamufata amaguru ntimuhitane.

Agira ati “Nararanaga ubwoba ariko atari ubwo gutinya urupfu ahubwo nibaza ukuntu igikangu kizamanukira kikamfata amaguru nkabura untabara ngapfa nabi, none nabonye Nyagasani mu buyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame anyoherereza abapolisi baranyubakira”.

Yongeraho ati, “Nk’ubu njyewe ndwara umuvuduko w’amaraso bigatuma iyo ngize nk’ibyo bitekerezo uburwayi burushaho kumerera nabi ariko, ubu ntabwo nzongera kuremba kuko ntabwo nzongera gutekereza ibinkura umutima kuba mbonye inzu uburwayi buzagabanuka”.

Inzu yahawe Rwihandagaza n'umuryango we mu Murenge wa Mushishiro
Inzu yahawe Rwihandagaza n’umuryango we mu Murenge wa Mushishiro

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko ibikorwa bya Polisi ifatanyamo n’abaturage bifasha kubungabunga imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko ku badafite amacumbi kuko usanga hari abaturage batagira aho bataha namba ariko hakaba n’abandi bagituye mu manegeka.

Agira ati, “Ubu hasigaye imiryango isaga 200 itarubakirwa ariko iyo bibaye ngombwa tubacumbikishiriza mu bundi buryo bakava mu manegeka ku buryo ubuzima bwabo butajya mu kaga, Polisi rero idufasha mu kurinda abo baturage kuko iyo babayeho nabi nibwo bibakururira no kugwa mu byaha”.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera atangaza ko umutekano w’abaturage ugaragarira mu mibereho myiza cyane cyane iyo batuye neza ari na yo mpamvu kububakira amazu no kubagezaho amashanyarazi ari ukubarindira umutekano na bo bakumva ko bakwiye kuwurindira abandi.

Agira ati “Iyo ubonye aho uba ubonye umutekano nawe ugomba kuwushakira abandi n’aho wumvise hari ikibazo ugatangira amakuru ku gihe”.

Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 997 ni yo yakoreshejwe mu bikorwa by’ukwezi Polisi y’Igihugu igeza ku baturage kugira ngo bafatanye kurwanya ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka