Ikibumbano cya Cristiano Ronaldo ntikivugwaho rumwe mu Buhinde
Ikibumbano gishya cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru, umunya-Portugal Cristiano Ronaldo cyateje impagarara mu Buhinde. Icyo kibumbano cyashyizwe mu Ntara ya Goa, ahasanzwe habarizwa abakunzi batari bake b’umupira w’amaguru, mu rwego rwo guha imbaraga abakiri bato, n’ubwo atari ko bose bacyishimiye.

Abakinenga bavuga ko abakinnyi b’umupira w’amaguru bo muri iyo Ntara bari bakwiye kuba ari bo bahabwa icyubahiro by’umwihariko ku bakinnyi bakiniye ikipe y’Igihugu y’u Buhinde, cyane ko abenshi ari abaturuka mu Ntara ya Goa.
Ikipe y’Igihugu ya Portugal irakunzwe cyane mu Ntara ya Goa, yahoze ikoronizwa n’icyo gihugu, ndetse abatari bake mu banya-Goa bakaba barabaye muri Portugal cyangwa bahafite imiryango.
Ariko bamwe muri iyo ntara y’u Buhinde babona ko ari igitutsi gushyiraho icyo kibumbano mu gihe harimo kwizihizwa imyaka 60 ishize Intara ya Goa ibonye ubwigenge kuri Portugal.
Mu Buhinde, n’ubwo cricket ari wo mukino ukundwa kurusha iyindi, umupira w’amaguru cyane cyane shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (English Premier League) ikunzwe mu bice bimwe na bimwe by’icyo gihugu.
Cristiano Ronaldo ubu ukinira Manchester United akundwa n’abafana benshi, akaba afatwa cyane nk’umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose.
Uwo mukinnyi w’imyaka 36 ntacyo aratangaza kuri icyo kibumbano. Iyi nkuru ya BBC iravuga ko atari ubwa mbere ikibumbano cye gitera ibibazo muri icyo gihugu kuko mu 2017, ikibumbano cy’umutwe kugera ku bitugu cyateje impagarara kugera n’aho cyasubjwe i Madeira muri Portugal.
Ohereza igitekerezo
|
mukore ubuvugizi bahashyire icyabanyarwanda kuko turikwisonga
ndumva arihatari kabx abahinde cyane cyane gao bakwiye kwamamaz abakinnyi babo kd abakrist ntibahuz naba hindusm
Nanjye ndumva bintangaje kuba abantu bo mu idini y’aba Hindus bemera ikibumbano cy’umuntu w’umukristu.Ubundi tumenyereye ibibumbano bya bikiramaliya mu nsengero,mu ngo z’abantu no mu modoka zabo.Gusa bibiliya itubuza gukoresha ibibumbano mu gusenga.Ndetse ikavuga ko ababikoresha bose izabarimburana nabyo ku munsi w’imperuka.