Gufata urukingo rushimangira byashyizwe ku mezi atatu aho kuba atandatu

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda bemerewe guhabwa urukingo rushimangira rwa COVID-19 nyuma y’amezi atatu bakingiwe byuzuye. Ni mu gihe amabwiriza yariho mbere yavugaga ko uru rukingo umuntu aruhabwa amaze amezi atandatu akingiwe byuzuye.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko iki cyemezo cyo kugabanya igihe umuntu yamaraga ategereje guhabwa urukingo rushimangira cyafashwe nyuma yo kubona ko hari ubwiyongere bukabije bw’abandura COVID-19 kandi barakingiwe.

Gufata uru rukingo rushimangira hakiri kare ngo bizatuma abakingiwe barushaho kugira ubudahangarwa bityo imibiri yabo ibashe guhangana n’icyorezo cya Coronavirus yihinduranyije cyahawe izina rya Omicron.

Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gushishikariza Abaturarwanda bujuje ibisabwa kwihutira kugana ku bigo nderabuzima bibegereye kugira ngo bahabwe urwo rukingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka