Afurika y’Epfo: Bashyizeho icyunamo kubera urupfu rwa Desmond Tutu
Afrika y’Epfo igiye kumara icyumweru cyose (iminsi irindwi) iri mu bikorwa byo kunamira no kwibuka urupfu rw’uwarwanyije politiki y’ivangura ya Apartheid, Musenyeri Desmond Tutu, witabye Imana tariki 26 Ukuboza 2021 afite imyaka 90 y’amavuko.

Muri iki gihe cy’icyunamo, umubiri we uzamara imisi ibiri mu biro by’umukuru w’igihugu imbere y’uko haba umuhango wo kumushyingura uteganyijwe ku wa 01 Mutarama 2022 i Cape Town.
Abayobozi bo hirya no hino ku isi batanze ubutumwa bw’akababaro, barimo Umwamikazi Elizabeth II, Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Papa Francis.
Ku Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, abanya-Afurika y’Epfo baturutse imihanda yose bagana ku rusengero rukuru rwa Cape Town (Cape Town’s St George’s Cathedral) baje kunamira iyi ntwari y’igihugu.
Ohereza igitekerezo
|
Archbishop Desmond TUTU ababaje isi yose.Yarwanyije Appartheid igihe kinini,ahabwa Nobel Prize.Niyigendere natwe ejo tuzamukurikira aho agiye mu gitaka.Nkuko Yesu yavuze,abantu bapfa baririndaga gukora ibyo Imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.Iryo ni ihame ry’ukuli ritandukanye n’ibyo bavuga ko upfuye aba yitabye imana.Siko ijambo ry’Imana rivuga.