DRC: Inyeshyamba 38 zaguye mu mirwano yazihuje n’Ingabo za Leta

Inyeshyamba 38 n’abasivili 12 baguye mu mirwano yari imaze iminsi ine mu majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho Ingabo z’icyo gihugu zirimo kugaba ibitero ku mitwe yitwara gisirikare, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’icyo gihugu ku wa Mbere taliki 27 Ukuboza 2021.

Iyo mirwano yabereye mu Ntara ya Ituri mu bihe bitandukanye, aho Ingabo za Leta zikomeje kurwanya Imitwe yitwaje intwaro irimo CODECO, ADF ukekwaho kuba ufitanye isano n’abiyita Leta ya Kisilamu.

Mu cyumweru gishize, abasivili icyenda bo mu gace ka Mambembe bishwe na ADF, abandi batatu bagwa mu gitero cyabaye ku wa gatandatu, nk’uko umuyobozi wako gace, Janvier Musoki Kinyongo, yabitangarije Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Ni mu gihe, ku ya 30 Ugushyingo 2021, DR Congo na Uganda batangiye ibikorwa byo kurwanya ADF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka