Amateka y’umunyabugeni Birasa Bernard wazanye imvugo ‘Giti’ mu banyamakuru

Birasa Bernard ni umuhanzi w’umunyabugeni mberajisho (gushushanya, kubumba, kubaza amashusho mu giti), akaba n’inararibonye mu kazi ko gufata amashusho (cameraman) yaba aya televiziyo, filime n’ibindi.

Birasa Bernard
Birasa Bernard

Birasa Bernard w’imyaka 53, yakoze kuri televiziyo y’u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza muri 2008, akora akazi ko gufata amashusho akabibangikanya n’ubunyabugeni mberajisho kuko byombi ari na byo yize mu Ishuri ry’Ubugeni (Ecole d’Art de Nyundo).

Birasa Bernard afite n’undi mwihariko wo gushyenga no gusetsa ku buryo abo biganye n’abo bakoranye kuri televiziyo y’u Rwanda hafi ya bose yabashakiraga utuzina tw’uduhimbano dusekeje agendeye ku myitwarire yabo, abantu bakabimukundira cyane.

Uyu muhanzi w’umunyabugeni mberajisho, avuga ko ari na we wazanye imvugo kujya muri ‘Giti’ imenyerewe n’abakora mu itangazamakuru bashaka kuvuga kujya gutara inkuru ahantu hari agahimbazamusyi, cyangwa se inkuru ujyamo abagutumiye bakaguha n’amafaranga.

Birasa ati: “Kera nkikora kuri televiziyo y’u Rwanda, bakundaga kunyohereza gutara amakuru hanze ya Kigali, noneho umunsi umwe Perezida Bizimungu aza kujya ahahoze ari muri Komini Giti muri Perefegitura ya Byumba gushimira Burugumesitiri Sebushumba kuba yarabashije kubuza abaturage kwitabira Jenoside yakorewe Abatutsi…”

Ati “Icyo gihe twakoze akazi kagoye cyane, tugarutse dusanga bagenzi bacu twakoranaga barimo kuzinga ibikoresho bagiye kujyana na Perezida hanze y’u Rwanda, noneho ndavuga nti ariko njyewe nzajya mpora muri Giti gusa abandi bakurira indege bagiye gukama! Kujya mu butumwa hanze y’u Rwanda twabyitaga gukama…”

Birasa akomeza agira ati: “Kuva ubwo rero iyo twajyaga gutara inkuru zo hanze ya Kigali aho ari ho hose nkavuga ko ngiye muri ‘Giti’, imvugo itangira gukoreshwa ityo, umunyamakuru wese ugiye hanze ya Kigali bakavuga ko agiye muri ‘Giti’ bishaka kuvuga gukorera amafaranga y’ubutumwa (mission), ariko imvugo yaje gufata indi ntera bakajya bayikoresha bashaka kuvuga amafaranga atangwa n’ibigo bimwe na bimwe nk’agahimbazamusyi ku banyamakuru.”

Birasa Bernard yakoze ibihangano byinshi biri mu nzego zitandukanye z’ubugeni mberajisho: Gushushanya bisanzwe (Dessin), gushushanyisha amarangi (Peinture), no kubaza amashusho mu giti (Sculpture), Birasa we yageze no ku rwego rwo gukomatanya bibiri muri kimwe (Peinture - Sculpture).

Kubera imbaraga yabishyizemo nk’umunyamwuga, ibihangano bya Birasa byarakunzwe cyane kugeza n’ubwo Leta y’u Rwanda imuha akazi ko gukora ibyo gushyira mu mahoteli akomeye n’inyubako z’ubuyobozi, ibindi bikajya kumurikwa mu bihugu bitandukanye mu izina ry’u Rwanda (Canada, Singapore, Russia, USA, Australia, Gabon, Ethiopia…)

Mu bana be batatu, umwe muri bo w’umuhungu ni we wakurikije se ndetse agera ku rundi rwego, dore ko yagiye kwiga gutunganya inkuru z’amashusho ashushanyije (cartoon).

Urugendo rwa Birasa Bernard nk’umuhanzi w’umunyabugeni mberajisho, rukurikire mu ijwi rye bwite mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka