Musanze: Itorero Anglican rigiye gufasha abarimu kwiga ururimi rw’amarenga

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ryasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Itorero Anglican binyuze mu ishuri ryaryo ry’Ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), amasezerano ajyanye no kwigisha abarimu ururimi rw’amarenga mu guteza imbere uburezi budaheza.

Amasezerano yasinywe bayishimiye kuko yitezweho umusaruro
Amasezerano yasinywe bayishimiye kuko yitezweho umusaruro

Ni amasezerano yasinyiwe ku cyicaro cya MIPC riherereye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 ari na ho ayo mahugurwa agiye kubera, aho ku ikubitiro hagiye guhugurwa abarimu 12 b’iryo shuri mu minsi 10.

Ni amahugurwa agiye gutangwa n’Urugaga rugizwe n’imiryango y’abantu bafite ubumuga (UPHLS), ruterwa inkunga na UNICEF mu mishinga inyuranye, irimo n’uw’uburezi budaheza.

Igitekerezo cy’uwo mushinga cyaje nyuma yuko byagaragaye ko hari imbogamizi ku mubare munini w’abana bafite ubumuga bunyuranye, aho uburezi budaheza ngo usanga buvugwa mu magambo, ntibishyirwe mu ngiro, nk’uko Francisco Xaver Karangwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UPHLS yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Uburezi budaheza mu by’ukuri turabuvuga mu mpapuro, wagera mu bikorwa ugasanga ntabwo, ibyo ndabivuga nyuma y’ubushakashatsi duherutse gukora. Urugero mu cyiciro cy’abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, nta barimu bazi ururimi rw’amarenga, mwarimu arigisha agategereza ko umwana bahurira mu kizamini, ndetse n’abo bana ubwabo hari abatazi urwo rurimi kubera ko batigeze bajyanwa mu ishuri, imbogamizi nyinshi kuri abo bana ni imitangire ya serivisi”.

Amasezerano yasinywe hagati ya MIPC na UPHLS
Amasezerano yasinywe hagati ya MIPC na UPHLS

Arongera ati “Ibyo urabihuza n’akato n’ihezwa, aho umubyeyi abyara abana batanu uwavukanye ubwo bumuga ntajyanwe ku ishuri ngo ntacyo azamara, kandi abo bana barashoboye ingero mwazibonye, aba barimu bagiye gutanga amahugurwa ku rurimi rw’amarenga bafite ubwo bumuga, barize ufite amashuri make yize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0)”.

Kuba amashuri y’itorero rya Anglican yarabashije kugerageza gutanga serivisi kuri ubwo burezi budaheza, aho ishuri rya MIPC rimaze kwigisha abana batatu bafite ubwo bumuga, ngo ni cyo cyateye UNICEF gutangiriza uwo mushinga wo kwigisha abarimu ururimi rw’amarenga muri iryo shuri nk’igerageza, umushinga muri rusange ukazatangizwa umwaka utaha.

Pasiteri Manirakiza Vital, Umuyobozi wa MIPC, yagarutse ku ibanga bakoresheje kugira ngo abo bana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bige muri iryo shuri banatsinde.

Pasiteri Manirakiza Vital Umuyobozi wa MIPC
Pasiteri Manirakiza Vital Umuyobozi wa MIPC

Yagize ati “Twakira bariya bana uko ari batatu, twasanze bashoboye, biga neza ndetse baranatsinda babona amanota abajyana muri Kaminuza. Umwe yarangije ayisumbuye, yishimira serivisi ya hano ahakomereza Kaminuza arasoza mu mwaka utaha. Tubakira bagiye bahura n’imbogamizi kuko mwarimu ntaba azi urwo rurimi, ubufasha bahabwa bwari hasi cyane”.

Arongera ati “Icyadufashije ni umwana witwa Divine kuko akigera hano yishatsemo ibisubizo ashaka umwana udafite ubumuga amwigisha ururimi rw’amarenge, nibwo uwo mwana yigishije yatangiye kujya amusobanurira amasomo. Aho ni ho havutse igitekerezo cyo kubiganiriza UPHLS na UNICEF baradusura, tubabwiye icyo gikorwa cyafashije umwana kwiga, ni ho havuye uyu mushinga wo guhugura abarimu, ubu utangiranye n’abarimu 12 bikazagenda bikomeza, ibi bizafasha abana bafite ubumuga kudahezwa mu burezi”.

Ni igikorwa cyashimishije abarezi batangiye amahugurwa, aho bavuga ko ikibazo cyo gutanga serivisi ituzuye ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kigiye kuba amateka.

Pasiteri Dufatanye Froduald ushinzwe Uburezi muri Diyoseze ya Shyira
Pasiteri Dufatanye Froduald ushinzwe Uburezi muri Diyoseze ya Shyira

Akimanizanye Floride, ati “Nkibona umwana aje kwiga, byarangoye kumvikana na we, kumwumvisha ibyo ndimo kumuha byabaye ikibazo gikomeye, aya mahirwe mpawe yo guhugurirwa uru rurimi, ngiye kuyabyaza umusaruro ubu bumenyi nari mbukeneye”.

Mukakayumba Donatha, umwe mu bayobozi muri MIPC, muri serivisi zakira abanyeshuri, ati “Aya mahugurwa y’iminsi icumi azagira icyo adufasha mu gutanga serivisi ikwiye ku bana bafite ubumuga, hari ubwo twajyaga tugira imbogamizi zo kwakira umwana uje atugana, ugasanga serivisi ntabwo ayihawe uko bikwiye kubera kutamenya ururimi rw’amarenge”.

Ikibazo cya serivisi inoze ku bana bafite ubumuga bunyuranye, kigenda kigaragara hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Musanze, nk’uko Nizeyimana Alfred, Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Cyuve abivuga.

Ati “Icyo kibazo kirahari, abana bafite ubumuga biga baracyari bake, aho mu murenge wose batanu kandi bafite ubumuga bunyuranye aribo babashije kwiga, biteye impungenge cyane kuko niba umwana atabasha guhabwa serivisi y’uburezi ni ikibazo. Harimo amashuri afite inyubako zitorohereza abafite ubumuga, abarimu badafite ubumenyi ku ndimi z’amarenga, ni ikibazo gikomeye duhanganye nacyo”.

Itorero Anglican Diyoseze ya Shyira ririzera ko amasezerano rigiranye na UNICEF mu guhugura abarimu atanga icyizere mu guteza imbere uburezi budaheza.

Pasiteri Dufatanye Froduald Ushinzwe uburezi muri Diyoseze ya Shyira, waje muri uwo muhango ahagarariye Umushumba w’iyo diyoseze, yasabye abarimu bagiye guhugurwa kubyaza umusaruro amahirwe babonye, abasaba kwita ku nyigisho bazahabwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abana bafite ubumuga bunyuranye, himakazwa uburezi budaheza.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Aba bana nabo barashoboye kubitaho nibyiza cyane Njye ndi umwarimu nigishije umwana ufite ubumuga bw uruhu (nyamweru) tumaze kumenya uko twamufasha kuko bagira ikibazo cyo kutareba kure yize neza ubu arangije Masters.UNICEF uburezi budaheza OK.Ndabashimiye

Turabashimiye yanditse ku itariki ya: 30-12-2021  →  Musubize

Aba bana nabo barashoboye kubitaho nibyiza cyane Njye ndi umwarimu nigishije umwana ufite ubumuga bw uruhu (nyamweru) tumaze kumenya uko twamufasha kuko bagira ikibazo cyo kutareba kure yize neza ubu arangije Masters.UNICEF uburezi budaheza OK.Ndabashimiye

Turabashimiye yanditse ku itariki ya: 30-12-2021  →  Musubize

Byiza amahirwe ku barimu ba MIPC

Ernest yanditse ku itariki ya: 29-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka