Sudani: Abantu 38 bagwiriwe n’ikirombe barapfa
Yanditswe na
Ruzindana Janvier
Abayobozi muri Sudani bavuze ko abantu nibura 38 bagwiriwe n’umusozi bahita bahasiga ubuzima, ubwo barimo bacukura zahabu mu Ntara ya West Kordofan.

Kompanyi ya Leta icukura amabuye y’agaciro yavuze ko iyo mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, ku kirombe kiri ku birometero 700 uva ku murwa mukuru Khartoum cyari cyarafunzwe.
Iyo kompanyi ya Leta icukura amabuye y’agaciro, yashyize ku rubuga rwa Facebook amashusho y’abaturage bakoraniye kuri icyo kirombe n’imashini zirimo kugerageza gucukura kugira ngo barabe ko hari uwo borokora.
Iyo kompanyi kandi yavuze ko icyo kirombe cyari cyarafunzwe ariko abaturage bakaba barasubiye kugicukuramo ubwo abakirinda bavaga muri ako gace.
Ohereza igitekerezo
|