#COVID19: Undi muntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 998

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 998, bakaba babonetse mu bipimo 17,786.

Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe baba 1,349. Uwitabye Imana ni umugore w’imyaka 32 i Musanze.

Abashyizwe mu bitaro bashya ni 12, abarembye ni 4 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka