America: Bane baguye mu mpanuka y’indege

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, i San Diego, Umujyi uherereye muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za America, habereye impanuka y’indege yahitanye abantu bane ari na bo bari bayirimo.

Ubuyobozi bwo mu gace ka El Cajon kari mu nkengero z’umujyi wa San Diego, bwatangaje ko impanuka y’indege yabereye muri ako gace yahitanye abantu bose bari bayirimo, nyuma y’uko abagiye gutabara batabashije kubona umuntu n’umwe warokotse, ibikorwa byo kubashaka bikaba bikomeje

Ikizwi ni uko indege y’Ikigo cya Learjet yari itwaye abagenzi babiri hamwe n’abapilote babiri nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru NBC, bikanavugwa ko abo bagenzi ari abakora ingendo zitagera kure.

N’ubwo icyateye impanuka kitaramenyekana, mbere y’uko iba biravugwa ko mu minota ya nyuma humvikanye amajwi y’uwari atwaye indege asa nk’utabaza abo ku kibuga cy’indege aho yari igiye kugwa.

Nyuma ijwi rye ryaje guhinduka mu buryo budasanzwe ndetse humvikana induru, ibisa nk’aho yabonaga ko ibigiye kuba byari impanuka ikomeye.

Abatangabuhamya bemeza ko ikirere indege yakoreyemo impanuka cyari kimeze nabi, kuko hari haguye imvura nyinshi ndetse hari n’umuyaga udasanzwe, bagahamya ko nabyo byaba byagize uruhare muri iyo mpanuka.

Ubuyobozi bw’inzego zishinzwe umutekano ziri mu iperereza, zavuze ko ziza gutangaza aho iyo ndege yavaga ndetse n’icyateye iyo mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka