Kenya: Musenyeri Muheria yavuze ko batazabuza abatarakingiwe kujya mu nsengero

Muri Kenya, Arikiyepiskopi Gatolika wa Nyeri, Anthony Muheria, yatangaje ko Kiliziya idashyigikiye amabwiriza ya Guverinoma yo kutemerera Abanyakenya batakingiwe Covid-19 kugera ahantu rusange.

Arikiyepiskopi wa Nyeri, Anthony Muheria
Arikiyepiskopi wa Nyeri, Anthony Muheria

Ibi Arikiyepiskopi Muheria yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, ubwo isi yose ku bakristu bizihizaga umunsi mukuru wa Noheli, avuga ko abaturage badashobora kwamburwa uburenganzira bwabo gusa kubera ko badakingiwe, nyamara bigomba kuba ku bushake.

Muheria yavuze ko gushyiraho ingamba nk’izi aho Abanyakenya babuzwa kugera kuri serivisi zose zitangwa na Leta niba badakingiwe, bisa nko gukumira igihugu cyose.

Yahamagariye Minisiteri y’Ubuzima gushyiraho gahunda nziza zizatuma abantu bitabira gahunda z’ikingira, zirimo gukorana n’imiryango y’abihaye Imana mu gikorwa cyo gukingira. Ibi ngo bizatanga umusaruro ushimishije kandi unoze aho, guhitamo ingamba zikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakubahwa Musenyeri,menya ko ukoze icyaha cyo "gusuzugura Leta".Imana idusaba kumvira abayobozi.
Kiliziya igomba kumvira Leta.Kereka iyo Leta itegeka "ibinyuranye n’ibyo bible ivuga",nibwo umukristu nyakuli atayumvira.Soma Ibyakozwe 5:29.Menya ko amadini adakurikiza ibyo bible ivuga azarimbukana n’abayoboke bayo ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka