Bill Gates yasuye serivise z’ubuzima zegerejwe abaturage mu Rwanda
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ari kumwe n’Umuherwe Bill Gates washinze Umuryango Gates Foundation, basuye Umurenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, mu rwego rwo kureba uko ubufatanye butandukanye bukomeje guhindura urwego rw’ubuzima mu Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko Umunyemari Bill Gates arimo mu Rwanda rugamije kwirebera imbonankubone uko ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Gates Foundation bukomeje guteza imbere serivisi z’ubuzima, kuva ku rwego rw’ingo kugeza ku nganda zikora ibikoresho by’ubuvuzi.
Uru ruzinduko rwatangiriye ku guhura n’Abajyanama b’Ubuzima, bo nkingi ya mwamba ya serivisi z’ubuzima zegerezwa abaturage. Ku rwego rw’igihugu, abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 58 bakorera mu matsinda, bagatanga serivisi ku ngo, bakanafasha mu gukumira indwara hakiri kare.
Mu Murenge wa Mwulire, hagaragajwe ko aba bajyanama bagize uruhare rukomeye mu kurwanya malariya, aho mu mezi atandatu ashize batanze serivisi ziri ku kigero cya 65% zo gupima iyi ndwara na 82% by’ubuvuzi bwayo, bigabanya ubwinshi n’umuvundo ku bigo nderabuzima.
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana na Bill Gates banasuye Ikigo Nderabuzima cya Mwulire cyubatswe vuba, gitanga serivisi ku baturage barenga ibihumbi 37. Iki kigo cyatumye abaturage batagikora urugendo rurerure rwa kilometero 16 bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane ababyeyi bakeneye serivisi z’ububyaza n’ubuvuzi bw’ibanze.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere, Minisiteri y’Ubuzima iri gushyira mu bikorwa gahunda ya community Electronic Medical Records (cEMR), igamije gukoresha ikoranabuhanga mu kubika amakuru y’abarwayi, kugabanya impapuro no gutuma haboneka amakuru ako kanya afasha mu gufata ibyemezo byihuse.
Uru ruzinduko rwanagaragaje uruhare rw’ishoramari mu kongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima, cyane cyane mu nganda zikora ibikoresho by’ubuvuzi. Basuye uruganda rwa TKMD rukorera mu Rwanda rukora inshinge zikoreshwa rimwe (auto-disable syringes), rufashwa na Gates Foundation, rukaba rutanga ibikoresho byifashishwa kwa muganga mu Karere ndetse rukanabyohereza mu mahanga binyuze mu Ishami rya Loni ryita ku bana (UNICEF).
Aba byobozi bagaragaje ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu rwego rw’ubuzima rishingiye ku bufatanye bukomeye hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage no kubaka urwego rw’ubuzima rurambye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|