Umuhanzi Général Defao yitabye Imana

Umuhanzi ukomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Lulendo Matumona wamenyekanye mu njyana ya Rumba nka Général Defao, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, aguye i Douala muri Cameroun.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mbugankorambaga z’abandi bahanzi bavuga agahinda basigiwe n’itabaruka rye, harimo Werrason, Fally Ipupa, Ferre Gola, Barbara Kanam n’abandi.

Amakuru atandukanye aturuka mu bitangazamakuru bya Cameroun, avuga ko yari yagiye i Douala mu gitaramo akaza kujyanwa kwa muganga, bagakeka ko yishwe na Covid19.

Defao yatangiye umuziki mu 1976, yakunzwe na benshi arenga imbibi z’igihugu avukamo cya RD Congo, yari azwi cyane mu ndirimbo nka Famille Kikuta, Amour Scolaire, Sala Noki n’izindi. Apfuye ku myaka 63.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka