Abaturage bashyiriweho uburyo bashobora kumenyamo amakuru y’uko bakingiwe Covid-19

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiratangaza ko abaturage bashyiriweho uburyo bushya buzajya bubafasha kumenya amakuru ajyanye n’uko bakingiwe cyangwa n’andi yerekeranye na Covid-19.

Ubusanzwe ngo mu gihe abaturage bakeneraga kugira icyo bamenya ku bijyanye na Covid-19, birimo kubaza kode (code) yaba iyo bafatiyeho urukingo cyangwa iyo bakoresha bipimisha mu gihe bayibagiwe biyambazaga umurongo wa 114 bahamagaraga bagahabwa ibisobanuro ku bibazo byabo.

Ariko ngo muri iyi minsi abantu bakoresha uyu murongo bariyongereye bitewe n’ingamba zashyizweho zirimo ko hari aho abantu basabwa kwerekana ko bikingije, bityo bituma igihe cyo gusubizwa cyangwa guhabwa ibisobanuro ku byo umuntu yifuza cyiyongera.

Mu rwego rwo kugira ngo abaturage bakomeze kubona serivisi nk’uko bagomba kuyihabwa, hari ubundi buryo bwashyizweho abantu bashobora kwifashisha nk’uko bisobanurwa na Dr. Albert Tuyishime, umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe gukumira no kurwanya indwara muri RBC.

Ati “Hari ubundi buryo bwashyizweho abantu bashobora kwifashisha, bakanze *114# hanyuma bakajya aho umuntu ashobora kurebera amakuru yo kwikingiza, aho umuntu ashobora guhita abona inkingo yahawe, ariko na none ashobora no kubona ya kode nk’uko bajyaga bayidusaba, ibyo rero biragabanya igihe umuntu yamaraga arimo ariyambaza uriya murongo 114, ariko na none abone n’amakuru ku buryo bwihuse”.

Ku bijyanye n’abakoresha ibizamini by’umwihariko ibya PCR batinda kubona ibisubizo, ngo byatewe n’uko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko kwipimisha kenshi kugira ngo umuntu amenye uko ahagaze ari ngombwa, byanatumye umubare w’ibipimo wiyongera nk’uko Dr. Tuyishime akomeza abisobanura.

Ati “Byatumye abipimisha bagenda biyongera, bityo umubare w’ibipimo tugomba gukora uriyongera, n’igihe byafataga kugira ngo babone ibisubizo na cyo kiyongeraho, gusa ni ikintu cyiza, ntabwo jye navuga ko abantu bagakwiye kureba ugutinda kw’ibisubizo, ahubwo icyo kintu cyo kumva neza agaciro ko kwipimisha cyane, ni cyo tugomba kurebaho, kuko twe biradufasha, ari ukumenya ishusho y’icyorezo ariko binafasha umuntu ku giti cye kugira ngo amenye uko agomba kwitwara mu gihe dufite iki cyorezo aha ngaha”.

Abantu bafite ingendo zo kujya hanze zisaba ibisubizo bitarengeje amasaha runaka, barashishikarizwa byibuze gufata ikizamini amasaha 48 mbere y’uko bakora urugendo kugira ngo igihe cyo kubona ibisubizo kibe gihari gihagije.

Ku bantu bahura n’ibibazo byo kubura amakuru y’uko bikingije mu gihe bagerageje gukoresha uburyo bashyiriweho, barashishikarizwa kujya begera ikigo nderabuzima kibegereye cyangwa ahakingirirwa aho ari ho hose kuko ashobora gufashwa kubona igisubizo.

Leta y’u Rwanda yari yarihaye intego yo gukingira abantu bangana na 30% mbere y’uko uyu mwaka urangira, ariko amakuru aturuka mu nzego z’ubuzima avuga ko uyu munsi abamaze gukingirwa Covid-19 byuzuye mu Rwanda barenga 41%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka