Covid-19: Abava muri Afurika y’Amajyepfo bagiye gukomorerwa kwinjira muri Amerika

Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 yatangaje ko muri iki cyumweru agiye guhagarika ingingo yakumiraga abagenzi baturuka muri Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byo muri ako karere kwinjira muri America.

Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika
Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika

Icyo cyemezo cyari cyafashwe hirindwa ko bazana muri America ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron.

Perezida Biden yavuze ko iyi ngingo ayifashe ku mpanuro yahawe n’Ikigo gishinzwe kugenzura no guhashya ibyorezo, CDC, yongeraho ko ibi bizashyirwa mu bikorwa kuva ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Ibihugu bitari bike byo ku isi byakomeje gukumira abagenzi bava mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika, bibabuza kugera ku butaka bwabyo kuva aho Omicron itahuriwe muri Afurika y’Epfo, tariki 24 Ugushyingo 2021.

Ibihugu birebwa n’icyo cyemezo ni Afrika y’Epfo, Botswana, Zimbabwe, Namibia, Lesotho, Eswatini, Mozambike na Malawi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka