M23 ikomeje kwigwizaho amaboko y’abashaka kuyifasha urugamba
Kuva mu mezi abiri ashize, ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryigaruriye uduce twinshi tugize Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo turimo imijyi ya Goma na Bukavu, abahoze ari abasirikare ba FARDC bagiye bagaragara biyunga kuri uwo mutwe, kugira ngo bafatanye urugendo rwo gukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa.

Si abasirikare ba FARDC gusa bagaragaye biyunga kuri M23, kuko muri Gashyantare 2025, AFC/M23 yongewemo umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho, uharanira uburenganzira bw’Abanyamurenge bakunze kwicwa ubutegetsi bwa RDC bubigizemo uruhare.
Muri uko kwezi kandi, ku wa 26 Gashyantare 2024 nibwo Jean-Jacques Mamba wabaye umwe mu barwanashyaka bakuru b’ishyaka MLC rya Jean Pierre Bemba, yatangaje ukwinjira kwe muri AFC/M23, ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi.
Mamba wabaye umudepite muri RDC, yavuze ko yifatanyije n’ihuriro AFC/M23, ndetse atamaza Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo uhora yikoma u Rwanda.
Kuri ubu amakuru agezweho ni aya Rex Kazadi wahatanye na Félix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2023, wiyunze kuri AFC/M23.
Ubutumwa bw’amashusho bwasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bwumvikanamo uwo munyapolitiki, Kazadi, avuga ko yishimiye kuba umwe mu banyamuryango ba AFC/M23.
Yagize ati “Nishimiye kuba nasinyiye kuba umunyamuryango wa Alliance Fleuve Congo (AFC) uyu munsi. Mwakoze cyane kunyongera mu muryango. Ntewe ishema no kuba umwe muri umwe. Niteguye kwitanga uko nshoboye kose ku bw’indangagaciro dusangiye.”
Amakuru avuga ko Kazadi yiyandikishije nk’umwe mu banyamuryango ba AFC/M23 ku wa 30 Werurwe 2025, nyuma y’uko Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa ashishikarije Abanyekongo baba mu mahanga, kwinjira muri iryo huriro avuga ko rigamije kubohora RDC.
Mu 2023 ubwo Kazadi yatangiraga guhatanira kuyobora RDC ari i Kinshasa, kimwe mu byo yasezeranyaga Abanyekongo harimo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Rex Kazadi yabaye mu ishyaka rimwe na Perezida Tshisekedi rya UDPS, ariko mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2023, yiyamamaje nk’umukandida wigenga icyakora aratsindwa.
Kuva mu mezi make ashize, AFC yagiye yiyongeramo abandi banyamurayango batandukanye basanzwe batavuga rumwe Kinshasa.
Uretse aba biyunze kuri AFC/M23, Thomas Lubanga, umwe mu bagabo bavuzwe cyane mu myaka yashize mu bibazo bya RDC, yashinze umutwe wa gisirikare ugiye gukorera mu Burasirazuba bwa Congo mu Ntara ya Ituri.
Uyu mugabo yatangaje ko uyu mutwe mushya witwa CPR (Convention for the Popular Revolution), ukaba ufite umutwe wa politiki n’uwa gisirikare, ingabo zawo zibarizwa mu duce dutatu two muri Ituri.
Lubanga umaze imyaka ibiri muri Uganda, mu 2012 yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha igifungo cy’imyaka 12, ku byaha byo kwinjiza abana mu gisirikare, afungwa imyaka 14 muri gereza.
Yarekuwe mu 2020 ndetse Perezida Tshisekedi amugira umuyobozi w’itsinda rishinzwe kugarura amahoro muri Ituri. Gusa mu 2022, yaje gutabwa muri yombi n’abantu batazwi, afatwa bugwate mu gihe cy’amezi abiri, nyuma ashinja Leta ya Tshisekedi ko ariyo yabikoze.
Lubanga yatangaje ko kuzana amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, bisaba impinduka zihuse mu miyoborere no muri Guverinoma. Ntabwo umutwe we wa gisirikare uratangira imirwano.
Uyu mugabo mu minsi ishize, aheruka gushinjwa n’Impuguke za Loni gushishikariza imitwe yo muri Ituri gufasha M23.
Ohereza igitekerezo
|
M23 kong0 nibahe uburenganzira ugihugu cyamavuko bubakane icyababyaye