Abiga Imyuga n’Ubumenyingiro baracyagorwa no kubona aho bimenyerereza umwuga
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Senateri Umuhire Adrie, yagejeje ku Nteko rusange ya Sena yateranye ku wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, raporo ikubiyemo igikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, aho basanze abiga muri aya mashuri bafite imbogamizi zo kubona aho bimenyerereza umwuga.

Zimwe mu mbogamizi ni amwe mu mashuri aha abanyeshuri ibaruwa ibasabira kwimenyereza, ariko ntakurikirane aho bagiye kwimenyerereza umwuga kandi ubuyobozi aribwo bwagombye gufasha abanyeshuri kuyisaba, ndetse naho kwimenyerereza hadahagije ku biga muri aya mashuri.
Ati “Amwe mu mashuri afite ibikoresho bitajyanye n’igihe, ndetse ntafite mudasobwa zihagije ku banyeshuri, andi ntafite amasomero ndetse amashami yigwa mu bice bitandukanye ntahuzwa n’ibiboneka aho aherereye”.
Basanze ndetse muri ayo mashuri umubare w’abagore ukiri hasi, ugereranyije n’uw’abagabo haba mu banyeshuri, abarimu no mu buyobozi bw’amashuri.
Hon. Umuhire avuga ko abikorera bagira uruhare runini mu gutanga aho abanyeshuri bakorera imenyerezamwuga, gusa ngo hari ababyanga bavuga ko ubumenyi bafite butajyanye no kumenya gukoresha ibikoresho baba basanze aho bagiye kwimenyerereza.
Ati “Hari aho twasanze bigira ku modoka yapfuye tubabaza niba hari ubumenyi biyungura, dusanga n’ubundi bisaba gukosora uburyo bimenyerezamo umwuga”.
Gusa nanone ngo hari abikorera bahita baha akazi abanyeshuri bakoresheje imyenyerezamwuga, nyuma yo gusoza ishuri igihe babonye ko bafite ubumenyi buhagije.
Komisiyo yasanze imenyerezamwuga hari irikorerwa ku ishuri binyuze mu mikorongiro, hari irikorerwa mu ngendoshuri n’irikorerwa mu nganda n’ahandi hakorerwa imyuga yigishwa; ndetse abiga muri TSS mu mwaka wa 4 n’uwa 5 mu Gihugu cyose, bagira icyarimwe mu imenyerezamwuga bigatuma bamwe batabona aho barikorera.
Ati “Hari abana bafite ubumenyi budahagije ku buryo bwabafasha imenyerezamwuga neza, ndetse twasanze aho gukorera imenyerezamwuga hadahagije. Hari kandi amwe mu mashuri adakurikirana uko abana bakora imenyerezamwuga, ikindi ni uko bamwe mu bikorera bishyuza abanyeshuri amafaranga y’imenyerezamwuga”.
Hon Umuhire avuga ko hakwiye kunyuranya ibihe byo gukora imenyerezamwuga, ku banyeshuri biga mu mwaka wa 4 n’uwa 5 (L4 & L5), kugira ngo babone aho barikorera nta mbogamizi, ndetse n’inzego z’uburezi zigakurikirana uko abiga mu mashuri ya TVET bimenyereza umwuga, kuko hari abatarikora uko bikwiye kubera guhura n’ibibazo bitandukanye.

Komisiyo isanga ari ngombwa gukangurira abikorera cyane cyane abanyenganda, kugira imikoranire ihamye n’amashuri mu rwego rwo gufatanya gutegura abazavamo abakozi bashoboye izo nganda zikeneye.
Senateri Uwizeyimana Evode yatanze igitekerezo, agaragaza impamvu hari ababura aho bimenyereza umwuga biturutse ku mpamvu zitandukanye, anatanga umurongo y’uburyo byakemuka.
Yanavuze ku kibazo cy’abimeneyereza umwuga batagirirwa icyizere n’ibigo bagana.
Ati “Hari aho twasuye rwiyemezamirimo aratubwira ati ubu nafata imashini naguze Miliyoni 200 nkayiha umunyeshuri ngo ayigireho, ubwose ayitwitse nabigenza gute? Ni nde wanyishyura? Kandi twasanze ari ukuri hagombye gushyirwaho ahantu hihariye abo banyeshuri bimenyereza umwuga, kuruta uko bajya kwimenyereza mu bigo by’abandi bakangiza ibikoresho byabo”.
Senateri Uwizeyimana yatanze urugero rwo kuba yajyana gukoresha imodoka ye mu Akagera Motor, agasanga irimo yigirwaho n’umunyeshuri akorogoshora muri moteri na we atabyihanganira, ni na ho yavuze ko abimenyereza umwuga hashyirwaho ahantu hihariye bajya kwimerereza.
Yabajije Perezida w’iyi Komisiyo Senateri Umuhire Adrie, niba mu ngendo bakoze barahuye n’abikorera bakaganira ku mikoranire n’ibyo bigo by’abikorera, n’icyo bateganya gufasha abo banyeshuri, asubwizwa ko baganiriye bagafata ingamba.
Senateri Umuhire yasobanuye ko abimenyereza umwuga baba bafite ubwinshingizi, ku buryo igikoresho cyakwangirika cyakwishyurwa, gusa yemeza ko hazongerwa imbaraga mu bumenyi butangwa muri aya mashuri, kugira ngo abayarangizamo bajye boroherwa no kubona aho bimenyerereza umwuga.
Hazakomeza no kubaho ibiganiro bigamije gukangurira ibigo ndetse n’abikorera, kujya bakira abasaba kwimenyereza umwuga, ariko ibigo bigamo bikabafasha kubigeraho hatajemo amananiza.
Hon. Umuhire yatanze ishusho y’uko amashuri ya TVET yitabirwa mu 2024-2025, aho komisiyo yakoze ubugenzuzi mu mashuri ya TVET 558, isanga TSS 272 (59.4%) zujuje ibisabwa, mu gihe TSS 186 (40.6%) zitujuje ibisabwa, naho VTC 66 (41.8%) zari zujuje ibisabwa, mu gihe VTC 92 (58.2%) zitujuje ibisabwa.
Mu Rwanda hari amashuri ya TVET 562 ya Leta, ayigenga n’afatanya na Leta.
Abanyeshuri bose ni 115,516 aho abakobwa ari 51,557 bangana na 44.6% n’abahungu 63,959 na 55.4%. Umubare w’abayigamo wavuye kuri 31% ugera kuri 43% mu myaka 5.

Abarimu bigisha ni 8,984 barimo abagore 2,874 bangana na 32% n’abagabo 6,110 bangana na 68%, kandi bahabwa amahugurwa kugira ngo bongere ubumenyi.
Ohereza igitekerezo
|
Ni ikibazo gikomeye ariko igisubizo kirahari kandi kirambye, ni PSF abikorera igihe bahawe inshingano zo kubafasha, bakabihugurirwa (ICI) byakunda kuko nabikorera bafite ikibazo cy’uko abasohoka mu ishuri badatanga igisubizo ku isoko ry’umurimo.
Leta niyuzuzanya n’Abikorera bizakunda kandi mu mashuri hakavugururwa ibikoresho bafite bigiraho mugihe bikigoye kubibona Ibigo bikagirana amasezerano arambye na abikorera kugeza kurwego rwuko consomables zihabwa impande zombi.
Murakoze ibindi nakomeza kubaha ibitekerezo (0788540710)