Sadate yibukije Aba-Rayons ko ariwe bakeneye akegurirwa ikipe

Kuri uyu wa Kane,Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020,yongeye kwibutsa Aba-Rayons ko ariwe wayigira igitangaza avuga ko yifuza kuba nyira yo aho ku ikubitiro yayishoramo miliyari 5 Frw zizazamuka zikagera ku icumi.

Ibi uyu mugabo yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X aho yavuze ko yifuza kuzizihiza isabukuru ye y’amavuko iba kuri Noheli ariwe nyiri Rayon Sports ku ikubitiro mu myaka itatu ya mbere azashoramo miliyari 5 Frw ziziyongera zikagera ku icumi mu yindi myaka itatu.

Ati "Ibahasha ya miliyari eshanu ishyizwe ku meza.Miliyari imwe izasaranganywa amatsinda y’abafana( Fan Clubs) kugira ngo zihanagure icyuya zabize indi imwe yishyurwe amadeni kugira ngo nirinde birantega.Miliyari eshatu zizashorwa muri Rayon Sports mu gihe cy’imyaka itatu bivuze ari imwe buri mwaka,amatsinda y’abafana azagumaho ariko ntazongera gutanga umusanzu kuko amafaranga yatangagamo nzajya nyasura tugakoramo ubusabane.Ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba washoye akayabo kandi abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazahabwa serivise za zahabu cyane cyane umufatanyabikorwa mukuru."

Mu bindi yavuze ni uko mu gihe yahabwa iyi kipe,nyuma y’imyaka itatu yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari eshanu zo gukora ibitangaza birimo ubuzima bw’igitangaza ikipe yabamo bwayigira urutirigongo rwa siporo Nyarwanda.

Ati"Nyuma y’imyaka itatu yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari 5 Frw zizakora ibitangaza,hazashingwa kandi izindi andi makipe mu yindi mikino nka Volleyball Basketball,Amagare....Ikipe izaba ifite ibyibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa siporo Nyarwanda.Nyuma y’iyi myaka 3 itatu, Murera izaba ijya gukina hanze igendera muri ka Private Jet(Indege bwite) kanjye bwite,ubwo sinshaka kuvuga kuri za bisi kuko izaba ifite iy’akataraboneka, imbangukiragutaba ebyiri ziyiherekeza aho igiye hose, imodoka ebyiri zitwara abagize itsinda tekinike na moto ebyiri ziyigenda imbere."

Ibi byifuzo byose by’uko Rayon Sports yaba ibayeho iramutse ibaye iye ariko biherekezwa n’icyitonderwa kirimo ingingo eshatu zivuga Ibi byose yavuze bifite agaciro kugeza tariki 25 Ukuboza 2025 ,umunsi asanzwe yizihizaho isabukuru y’amavuko kuko ngo ashaka kuzakatana umutsima n’abakunzi be bo muri Gikundiro bari mu nyanja y’ibyushimo.

Munyakazi Sadate kandi yasoje avuga ko habayeho ibiganiro byibanze akabona bitanga ikizere yahita ashyira muri Rayon Sports miliyoni 100 Frw zo kuyifasha kurangiza neza shampiyona 2024-2025,yatwara igikombe ibyo atanga bikazamukaho 20% yakibura bikavaho 20% ndetse asaba abashaka ko barushanwa kuza bakarushanwa.

Birashoboka mu mezi umunani Sadate yihaye?

Uwavuga ko igisubizo ari oya muri iki gihe gito yihaye ntabwo yaba abeshye kuko kugeza uyu munsi Rayon Sports itari yashyirwa ku isoko,icyiciro cya mbere kigomba kuba kigizwe no kugura umugabane w’ubunyamuryango ku Ba-Rayons kigomba gutwara amezi 18 kigasiga ubwabo baguze imigabane ingana na 51%,aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bushingiye ku banyamuryango gusa, basanze ifite agaciro ka miliyari 6 Frw mu gihe umugabane utajya mu nsi y’ibihumbi 30 Frw ndetse hagiye no gutangira ubukangurambaga buzazenguruka igihugu bukangurira abakunzi bayo kuyigura.

Nyuma y’icyo gihe nk’uko amategeko ya Banki Nkuru y’Igihugu abigena nibwo Rayon Sports yashyira hanze indi migabane y’ikigo cya yo cy’ubucuruzi yaba ingana na 49% abandi bantu batandukanye bashoramo kuko nk’Umuryango wa Rayon Sports waba ufitemo 51%,ibi binavuze ko bidashoboka ko umuntu umwe yagura iyi kipe ngo ibe iye nk’uko Sadate Munyakazi abyifuza dore ko ufite imigabane myinshi,baba ari abanyamuryango baba aribo ba nyir’ikipe bafite ijambo rikomeye.

Munyakazi Sadate ni umugabo ukunda kugaragaza imishinga y’akataraboneka benshi bafata nk’idashoboka kuko atari ubwa mbere atekerereje Rayon Sports umushinga dore ko mbere gato yo gutorerwa kuyiyobora muri Nyakanga 2019, yigeze kuzana uwo kubaka stade yakira abantu ibihumbi 64 ariko wapfubye ,aho binyuze muri Kompanyi ya MK Sky Vision yari ayoboye muri Werurwe 2019 aribwo watangijwe ndetse mu kwezi kumwe hiyandikisha abantu ibihumbi 10 ariko ntawamenye irengero ryawo dore ko wagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa 2022,nubwo atari akiyobora iyi kipe ikundwa kurusha izindi mu Rwanda.

Munyakazi Sadate yavuze ko yifuza kugura Rayon Sports 100%
Munyakazi Sadate yavuze ko yifuza kugura Rayon Sports 100%

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka