Imibiri isanzwe igaragara ku rwibutso rwa Murambi amaherezo izashyingurwa - Dr. Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko uretse imibiri mikeya yatunganyijwe byihariye, iyindi yari isanzwe igaragara ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi amaherezo igomba gushyingurwa.

Ku rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe hashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi mirongo itanu ahanini baturutse muri Superefegitura ya Karaba na Kaduha, bakahakoranyirizwa babeshywa ko bazaharindirwa, dore ko hari n’ingabo z’Abafaransa.
Uretse abashyinguwe mu mva rusange zo ku rwibutso, hari imibiri igera ku gihumbi ibungabunzwe ku buryo abaje gusura urwibutso no kunamira inzirakarengane ziharuhukiye bayibona.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 3 Mata 2025 yavuze ko muri iyo mibiri isanzwe igaragara hari iyatunagnyijwe ku buryo bwisumbuyeho ikazakomeza kugaragara ariko indi igashyingurwa.
Yagize ati " Hari imibiri micye yarangije gutunganywa ku buryo bwihariye, aho wamenya imyaka uwishwe yari afite, uburyo yishwemo haba kuraswa, gutemwa, guterwa inkota, ukaba wanamenya igitsina cye, n’ibindi."
Dr. Bizimana avuga ko kugira ngo amateka akomeze kubungwabungwa, imibiri igomba gushyingurwa bazabanza bakayifotora, igafatwa n’amashusho, akabikwa bikazaba ikimenyetso ko yigeze kuhaba.
Muri rusange, Bizimana avuga ko gutunganya imwe mu mibiri ku buryo ishobora kubikwa igihe kirekire babikoze i Murambi gusa, kuko ari igikorwa badashobora kugeraho ku nzibutso zose.
Yagize ati "Biragoye, cyane ko n’imibiri ubungubu yamaze kwangirika. Ahubwo icyo duteganya ni uko iherezo igomba gushyingurwa. Ntabwo izabaho imyaka 200 cyangwa 300 cyangwa 1000, amaherezo izangirika. Aho kugira ngo rero ikomeze yangirike, tujya inama y’uko abahafite ababo baganirizwa noneho imibiri igashyingurwa."
Minisitiri Bizimana “Imibiri y'abazize Jenoside iri mu nzibutso iherezo turateganya ko igomba gushyingurwa, kubera ko igenda yangirika, ntabwo yabaho imyaka igihumbi. Tugeze mu cyiciro cyo kuganira n’abahafite ababo kugira ngo bitagira abo bikomeretsa, noneho iyo mibiri… pic.twitter.com/RH9Nk4mrte
— Kigali Today (@kigalitoday) April 4, 2025
Ohereza igitekerezo
|