Kicukiro: Abajyanama biyemeje gukurikiranira hafi abana bari bagaragaye mu mirire mibi
Abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, biyemeje kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kuko basanga kugira ngo Igihugu gitere imbere, kigomba kuba gifite abaturage bafite ubuzima bwiza.

Mu minsi ishize abo bajyanama bafatanyije n’ikigo nderabuzima cya Bethsaida cyo mu Murenge wa Kicukiro, bareba abana bose bari munsi y’imyaka itanu, barapimwa. Hari abo basanze bari mu mirire mibi, barakurikiranwa, bitabwaho, ndetse baranakize. Habayeho no kuganiriza ababyeyi babo, ndetse by’umwihariko, buri mujyanama w’Umurenge wa Kicukiro yiyemeza gukurikirana urugo rurimo umwana wari waragaragaye mu mirire mibi kugira ngo akomeze kwitabwaho, atazasubira mu mirire mibi.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Cyumweru cy’Umujyanama muri uwo Murenge cyabaye ku matariki ya 22-29 Werurwe 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umujyanama mwiza, Umuturage ku Isonga.”
Icyumweru cy’Umujyanama mu Murenge wa Kicukiro ni gahunda ngarukamwaka iba by’umwihariko mu kwezi kwa Werurwe. Muri uyu mwaka, abajyanama biyemeje kurushaho kwegera abaturage kugira ngo bakomeze kubafasha guhindura imyumvire, mu mibereho, mu isuku, n’ibindi.

Nubwo icyumweru kirangiye, ibikorwa by’Inama Njyanama birakomeza, haba mu kwegera abayobozi n’abaturage mu Tugari n’Imidugudu, baganira ku mikorere n’imikoranire, uko Inama Njyanama ikwiye kuba ikora ku Mudugudu, ku Kagari , ndetse biyemeza ko Inama Njyanama y’Akagari izajya imanuka ikegera Inama Njyanama y’Umudugudu, ndetse n’Imidugudu ikegera Amasibo kugira ngo bakomeze gushyira umuturage ku isonga.
Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Manirakiza Bonaventure, avuga ko Ubuyobozi bw’Umurenge ndetse na Njyanama bazirikana abaturage mu bikorwa byabo bya buri munsi, haba mu kuzamura ubukungu bw’abaturage, ibijyanye n’imibereho myiza, uko uburenganzira bw’abaturage bwubahirizwa, bagahabwa ubutabera nyabwo aho bukenewe.
Ati “Ibyo byose kugira ngo tubigereho, tuba tubikesha imiyoborere myiza dukomora ku mutoza wacu mukuru, Perezida wa Repubulika, bikamanuka bikagera ku buyobozi bwiza dufite bw’Umurenge wa Kicukiro.”
Manirakiza asaba abaturage gukomeza kugirira icyizere Abajyanama babahagarariye, babagezaho ibyifuzo byabo, bakomeza no kumva inama ziba zatanzwe n’ubuyobozi kugira ngo bakomeze gufatanya mu kubaka Igihugu.

Muri iki cyumweru, Abajyanama b’Umurenge bahuye n’abayobozi mu ngeri zose, bahura n’abasaza b’inararibonye mu by’imiyoborere bashobora guha Inama Njyanama ibitekerezo kugira ngo ibashe kugira uruhare mu miyoborere myiza y’Umurenge.
Abajyanama kandi bakoranye inama nyunguranabitekerezo n’ibyiciro byihariye nk’icyiciro cy’abagore n’urubyiruko, kuko imiyoborere myiza itagerwaho hatabaye gukorana n’ibyo byiciro, ndetse n’abanyamadini n’abacuruzi nk’abagira uruhare runini mu iterambere ry’Umurenge n’Igihugu muri rusange. Baganiriye ku ishusho rusange y’uko Umurenge uhagaze, bungurana inama n’ibitekerezo bizashingirwaho mu gukora gahunda ihamye itanga icyerekezo cy’iterambere ry’Umurenge.
Mu gusoza Icyumweru cy’Umujyanama, Abajyanama bakoranye Umuganda rusange n’abaturage. Nk’uko icyumweru cy’Umujyanama cyatangiranye n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abiganjemo urubyiruko rw’abasore rwari ruhagarariye abacuruzi n’abakora mu by’ubuvuzi, no mu gusoza iki cyumweru habaye umupira w’amaguru wahuje urubyiruko rw’abakobwa n’abagore, ikipe yari ihagarariye Abajyanama itsinda iy’urubyiruko ibitego 6-0, nyuma y’umukino bahurira hamwe baridagadura, bahabwa n’ubutumwa bwerekeranye na gahunda za Leta.


Abajyanama kandi batoye Manirakiza Bonaventure (Visi Perezida wa Njyanama) nk’Umujyanama w’Umugabo w’Indashyikirwa, ahabwa igikombe cy’ishimwe. Umwaka ushize hari hatowe umujyanama w’umugore witwa Mukeshimana Verra, uyu mwaka hakaba hari hatahiwe umujyanama w’umugabo.















VIDEO – Ikipe y’abagore ihagarariye Abajyanama b’Umurenge wa Kicukiro (yambaye ubururu) yatsinze iy’urubyiruko (yambaye umukara n’umuhondo) ibitego 6-0, nyuma y’umukino ntibyababuza guhurira hamwe no kwidagadura, bahabwa n’ubutumwa bwerekeranye na gahunda za Leta.
Bibukijwe ko… pic.twitter.com/akB6qljM1k— Kigali Today (@kigalitoday) March 31, 2025
Amafoto: Fraterne Rugwizangoga/Kicukiro
Ohereza igitekerezo
|