Abifuza guhatanira agera kuri miliyoni 30 Frw muri gahunda ya Urumuri bongerewe igihe
Ubuyobozi bukuru bwa BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ) bongereye amahirwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite imishinga bifuza ko yahatana muri gahunda ya ‘Urumuri’.

‘Urumuri’ ni gahunda ifasha ba rwiyemezamirimo by’umwihariko urubyiruko, kubona inguzanyo igera kuri Miliyoni 30 Frw yishyurwa nta nyungu, yatangijwe ku mugaragaro tariki 06 Werurwe 2025, hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo bato by’umwihariko urubyiruko, abakobwa n’abagore hamwe n’abafite ubumuga, bafite imishinga iri munsi ya Miliyoni 500Frw imaze nibura igihe cy’amezi atandatu ikora.
Gahunda ya ‘Urumuri’ igitangizwa byari biteganyijwe ko abifuza kuzahatana kwiyandikisha byagombaga kurangirana na tariki 1 Mata 2025. Icyakora, mu rwego rwo gukomeza gutanga amahirwe no ku bandi, ubuyobozi bwa BK Foundation bwatangaje ko igihe ntarengwa cyongerewe kugera tariki 21 Mata 2025.
Ubu ni uburyo bwo guha igihe gihagije ba rwiyemezamirimo babyifuza kandi bujuje ibisabwa, ababyifuza bakaba bagomba kunyuza ubusabe bwabo hano.
Iyi gahunda izibanda cyane kuri ba rwiyemezamirimo bafite intego yo kwagura ibikorwa byabo mu kurengera ibidukikije no gukoresha neza umutungo kamere, ahazatoranywa imishinga 135 myiza kurusha iyindi, hanyuma ba nyirayo bakazahabwa amahugurwa atandukanye.
Ayo mahugurwa yiganjemo ajyanye no kwagura ibikorwa, akazabafasha kugera ku iterambere rirambye.
Mu mishinga 135 hazatoranywamo 30 myiza kurusha indi buri wose ukazahabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 30Frw yishyurwa mu gihe cy’imyaka itatu nta nyungu.
Abifuza guhatana bagomba kuba ari ba rwiyemezamirimo bafite imishinga imaze nibura igihe cy’amezi atandatu ikorera mu Rwanda kandi izwi, yibanda cyane ku bikorwa byo kurengera ibidukikije no gukoresha umutungo kamere, irimo ubuhinzi, kubyaza umusaruro imyanda n’ibindi birimo kurengera amashyamba.
Abemerewe kwiyandikisha ni ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-35, abakobwa, abagore n’abafite ubumuga bakaba bari mu byiciro bizibandwaho cyane hatangwa amahirwe.
Ababyifuza kandi bujuje ibisabwa bashobora kubisaba banyuze aha bitarenze tariki 21 Mata 2025.
Ohereza igitekerezo
|
Nashinga ibijyanye nikoranabuhanga. Selivise za mudasobwa
Murakoze kudutekerezaho twe nka ba kobwa naba gore ngo tubashe kwiteza imbere
Twishimiye guterwa inkunga namwe yinguzanyo tukiteza imbere tukazamura imishinga tudekereza yatugeza kure
Mfite umushinga
Bk na GIZ, turabashimira byimazeyo Aya mahirwe mutuzaniye nka ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko Kandi dufite impinduka zirambye mu kubungabunga ibidukikije no kureberahamwe ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere,
Niteguye neza kwagura umushinga wanjye,nkatanga akazi,nkimakaza isuku aho nkorera mu cyaro.
Turikumwe cyane "URUMURI".
Murakoze mubo mwavuze haruguru bemerewe nabakobwa, abagore nababana nubumuga
Naho aba hungu cg abagabo bari hagati yiyomyaka bontago bemerewe kwiyandikisha??
Saw MURAKOZE cyane
Ni Theogene w’irusizi
Mubyukuri natwe dukeneye inguzanyo zanyu PE!!!
Kugirango twiteze imberbe ndetse tunateze imbere igihugu cyacu
MURAKOZE MUGIRE AMAHORO!!!
Muraho neza,nange bifuje kuba mubanyamahirwe bahabwa iyo nguzanyo nkangura ubuhinzi bwange bw’icyayi murakoze.
Nkuko nivuze ndi urubyiruko natekereje gukora business ijyanye nibyo nize muburyo bwo kongera ubumenyi no kwanga kwicara narangije secondary nize veterinary(animal health) bityo nakoze aka business gato kubushobozi naripfite ndagerageza gukora uko nshoboye nshaka iterambere bityo mbonye inguzanyo yanyu nakwagura business nkatera imbere nkateza nimbere abanyarwanda muri rusange murakoze🙏
Ngewe mbonye inguzanyo nakomeza gukwirakwiza igihingwa cya avocado.kuko gifata ubutaka Kandi ukaba wavangamo n’indi myaka(ibindi bihingwa bidakura cyane urugro(ibishyimbo,...). Nkatanga akazi kubandi.
Murakoze!
Njyewe ndabasaba inguzanyo kugirango ntagire business yubucuruzi
Nasabaga kuba umwe mubanyamahirwe bahatanira muri gahunda y’urumuri nagura imodoka nkayishyira mumuhanda cg nkakora business yange nko gucuruza ibyuma byimodoka Murakoze