Kubabarira si itegeko ariko kubana neza mu Banyarwanda ni itegeko – Dr. Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yabwiye abanyamakuru ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kiri ku rwego rushimishije.

Mu kiganiro gitegura Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Bizimana yavuze ko buri myaka itanu u Rwanda rukora ubushakashatsi ku bumwe bw’Abanyarwanda, aho mu 2020 byagaragaye ko ubumwe bw’Abanyarwanda bugeze ku gipimo cya 94.7 ku ijana.
Yagize ati “turimo gusoza ubushakashatsi bw’imyaka itanu bwa 2020-2025, ariko nta mpungenge dufite, nta byacitse ihari, binashingiye ku mibanire y’abanyarwanda namwe mubona.”
Bizimana yavuze ku bacitse ku icumu bagifite ibikomere bagitinya kuvugana n’uwakoze Jenoside, yaba yarangije igihano cyangwa se ataranakurikiranwe kubera ibyaha bakozde bitamenyekanye, Bizimana yagize ati “kubabarira ntabwo ari itegeko. Ntabwo wategeka umuntu kubabarira igihe we yumva atarabyakira ariko itegeko ni ukubaha uburenganzira bw’undi bwo kubaho, umutekano we. Iryo ni itegeko.”
Icyakora Bizimana yongeraho ati “ariko, ubishoboye kubabarira, na byo ni byiza, kuko hari igihe ushobora gutegeka umuntu kubabarira, akababarira, hari n’amadinu n’imiryango itari iya Leta ihuza abacitse ku icumu n’ababiciye, ariko tubabwira ko hari ibigomba kwitonderwa.”
Aha, Bizimana avuga ko umuntu atagomba gutanga imbabazi ku gahato, cyangwa kubera impano yahawe, ahubwo agatanga imbabazi yumva koko zimuvuye ku mutima, yemeye ubusabe bw’uwakoze icyaha, akaba yemeye gutera intambwe yo kumubabarira.
Agira ati “ariko ikigendanye n’uko bagomba kubana, iryo ni itegeko, ni inshingano, bagomba kubana, nta muntu ugomba gusagarira undi.”
Bizimana avuga ko abarokotse Jenoside bakomeza kwigishwa kugira ngo bashobore kwakira ibyaha bakorewe, ariko abakoze Jenoside nabo bakakira uburemere bw’icyaha bakoze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|