Abanyamuryango ba Muganga SACCO barishimira ko igenda ibafasha kubona inzu

Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga SACCO, buratangaza ko bugiye kubona ubushobozi bw’Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari n’igice, azabafasha gukomeza gufasha abanyamuryango kubona inzu.

Abanyamuryango ba Koperative Muganga SACCO bishimira ko yabafashije kwiteza imbere
Abanyamuryango ba Koperative Muganga SACCO bishimira ko yabafashije kwiteza imbere

Nyuma y’igihe kirenga gato imyaka itatu batangiye gukora nk’ikigo cy’imari cyemewe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), bavuye ku gukora nk’ikimina cyo kubitsa no kuzigama, gihuriwemo n’abagize inzego za Leta z’ubuzima, abanyamuryango ba Koperative Muganga SACCO barishimira ko hari byinshi bayikesha mu bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho, kubera uburyo babonamo inguzanyo yishyurwa ku nyungu iri hasi, ugereranyije n’ibindi bigo by’imari bari basanzwe bakorana nabyo.

Mu nama y’Inteko rusange yabaga ku nshuro ya 8, ku wa Kane tariki 03 Mata 2025, abanyamuryango bagaragarijwe raporo y’umwaka ushize wa 2024, ikubiyemo imirimo yakozwe hamwe n’ibyo Koperative imaze kugeraho byafashije abanyamuryango bayo gutera imbere.

Muri iyo raporo hagaragaramo uko inguzanyo zatanzwe ku banyamuryango umwaka ushize, zikaba zariyongereye ugereranyije n’uwawubanjirije wa 2023, kuko zazamutse ku kigero cya 42%, ziva kuri Miliyari zirenga eshatu zijya hejuru ya 4.5, bitewe n’inguzanyo nshya zatanzwe zirimo ‘Gira Iwawe’ ifasha abanyamuryango kubona inzu.

Inguzanyo zitishyurwa cyangwa zikajya mu bukererwe zagabanutse ku kigero cya 16%, ziva kuri 2% kigera kuri 1.7%, bituma umutungo mbumbe wa Koperative wiyongeraho 11%, bitewe n’inyungu yazamutse ku gipimo 140%.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi Dr. Philbert Muhire, avuga ko ku bufatanye na Banki nyafurika itsura amajyambere (BRD), bakomeje gutanga inguzanyo ya ‘Gira Iwawe’ ishoboza umunyamuryango kubona inzu iri hagati ya miliyoni 40 na 60, ashobora kwishyura mu gihe cy’imyaka 20.

Dr. Muhire avuga ko ku bufatanye na BRD, bakomeje gutanga inguzanyo ya Gira Iwawe
Dr. Muhire avuga ko ku bufatanye na BRD, bakomeje gutanga inguzanyo ya Gira Iwawe

Ati “Kuri Gira Iwawe by’umwihariko, turishimira uyu munsi ko ubu Muganga SACCO igiye kubona ubushobozi bundi bungana na Miliyari 1.5, kugira ngo ibashe gukomeza guha ubushobozi abanyamuryango, kugira ngo bagire amacumbi.”

Abanyamuryango ba Koperative Muganga SACCO, bavuga ko gukorana na yo byabafashije mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere babifashijwemo n’inguzanyo bishyura ku nyungu nto, ugereranyije n’ibindi bigo by’imari.

Uhagarariye abanyamuryango b’ibitaro bya Kabutare muri Muganga SACCO, Mediatrice Uwamwezi, avuga ko inguzanyo ya Gira Iwawe ari igisubizo ku bakora mu nzego z’ubuzima, kubera ko mbere kubona iwabo bitashobokaga.

Ati “Ku bantu bakora mu nzego z’ubuzima, kubona ahawe bwite utura ntabwo byari byoroshye mu gihe cyatambutse tutarabona Gira Iwawe, kuko kubona banki ikuguriza ngo wubake cyangwa ugure inzu, byabaga biri ku giciro gihanitse. Uyu munsi barareba kuri wa mushahara wawe uko ungana kose, bakagufasha gutura iwawe.”

Noah Gahigana uhagarariye abanyamuryango ba Muganga SACCO mu bitaro bya Nyagatare, ati “Kujya kugura ikibanza, kubaka, usanga biba atari ibintu byoroshye kugira ngo ubone inzu ushaka, ariko iki gikorwa cya Gira Iwawe amafaranga baguha, n’inyungu ziri hasi bigufasha cyane kugira ngo wibonere iwawe kandi wishimiye.”

Koperative Muganga SACCO imaze kugera ku banyamuryango bagera ibihumbi 12 bavuye ku bihumbi birenga icyenda bariho umwaka ushize, bakaba bafite umutungo urenga Miliyari esheshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka