Mu Mwaka wa 2024, urwunguko rwa BK rwagize uruhare mu guteza imbere ubucuruzi
Uruhare rwa Banki ya Kigali (BK), mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko ubucuruzi bw’abakiriya bayo, rwafashije abaturage kurushaho kwiteza imbere.

Bimwe muri urwo ruhare rwa BK, birimo kongera ibikorwa no kubigeza ku bakiriya benshi, kurushaho kwegera abakiriya, gutanga inguzanyo mu bikorwa bitandukanye bizamura ubukungu hamwe n’imicungire myiza y’inguzanyo zitangwa hagabanywa imyenda, byatumye mu mwaka ushize wa 2024, Banki ya Kigali igera ku rwunguko rwa 21.8%, ikomeza kuba ku isonga mu kuzamura iterambere ry’igihugu.
Ni urwunguko rungana na Miliyari 89,7 Frw ugereranyije na 73.6 zari zabonetse mu mwaka wa wubanjirije wa 2023.
Ni amafaranga yagiye aboneka avuye mu bikorwa bitandukanye byagiye bigirira abaturage akamaro, kuko nk’inguzanyo zatanzwe muri uwo mwaka ziyongereye ku gipimo cya 16.8%, zigera kuri miliyari 1,522.
Aya amafaranga Banki ya Kigali yungutse mu mwaka wa 2024, ni umusaruro ukomeye w’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) nka bimwe mu bigize umusingi w’ubukungu bw’u Rwanda, byahawe inkunga ikomeye mu bijyanye n’amafaranga, aho byahawe inguzanyo igera kuri miliyari 207. Ni inguzanyo zafashije ubucuruzi kugura imigabane, kwishyura ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga, no gucunga neza amafaranga.

Inguzanyo zahawe abakiriya ba banki zazamutseho 36.1% zigera kuri miliyari 276 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byarabashije mu bikorwa bitandukanye birimo kubona amazu, uburezi, ndetse n’ibindi bikenerwa mu buzima bw’ibanze bwa muntu.
Inguzanyo zatanzwe mu bikorwa by’ubuhinzi nazo zariyongereye zigera kuri miliyari 62, zifasha abahinzi, abatunganya ikawa, n’amakoperative. Izi nguzanyo zafashije abahinzi guhinga mu buryo bugezweho, gutunganya ibiribwa, no kuzamura agaciro k’urwego rw’ubuhinzi.
Inguzanyo zatanzwe ku bigo binini, n’imiryango itari iya leta ziyongereyeho 10.3%, zigera kuri miliyari 974Frw, hamwe no mu zindi nzego zirimo ubwikorezi, ubukerarugendo, ubucuruzi, ubuzima, n’uburezi.
Ibyiyongera kuri ibyo ni uko BK yashyizeho ishami rikorana by’umwihariko n’imiryango itari iya Leta hamwe n’indi ishingiye ku myemerere kugira ngo hongerwe imbaraga umubare w’amafaranga abitswa, kugeza ubu akaba agera ku miliyari 156.

Iyi banki kandi mu rwego rwo kurushaho korohereza abakiriya bayo yongereye uburyo butandukanye bwo gutanga serivisi hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bidasabye umukiriya kubanza kugera ku ishami ryayo, akabona serivisi nziza kandi mu buryo bwihuse, aho ashobora kubona kugera ku nguzanyo ya miliyoni 50Frw akayabona bitarenze mu gihe cy’amasaha 15 hamwe n’inguzanyo ya BK QUICK+, abanyamishahara basabira kuri BK APP, ndetse na Internet Banking.
Binyuze muri BK Foundation, mu mwaka ushize BK Group yashoboye gukora ibikorwa bitandukanye byo gushyigikira uburezi, kubungabunga ibidukikije, no guhanga udushya, birimo gutanga buruse mu mashuri ya TVET na STEM ku banyeshuri 464.
Muri gahunda zitandukanye za BK Foundation zigamije guteza imbere abaturage mu nkingi zitandukanye muri uwo mwaka abantu 2.202 bungutse ubumenyi bwo gucunga imari.
Mu Karere ka Bugesera hubatswe ibigo mbonezamikurire (ECD) byo ku bigo bya Gateko na Mwogo, bigamije kugirira akamaro abana 166.
Abana 100.000 bungukiye muri gahunda ya Dusangire Lunch, birushaho kubafasha mu myigire yabo, mu gihe abantu 2,202 bahawe amahugurwa mu bijyanye no kwihangira imirimo.
Hagati aho, abashoramari 25 bayobowe n’abagore bahawe inkunga binyuze muri BK Urumuri Initiative, ifasha guhindura ibitekerezo byo kwihangira imirimo mu mishinga ibateza imbere.
Ingo 141 na zo zarashyigikiwe ziravugururwa zikorerwa isuku ndetse zinagezwamo amashanyarazi.
Ibi bikorwa byose byagize ingaruka nziza no ku musaruro mbumbe wa BK Group Plc, aho yagize urwunguko rwa Miliyari 91 FRW, rukaba rwariyongereyeho 21.7% ugereranyije n’umwaka ushize.

Dr. Uzziel Ndagijimana, Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, yashimangiye ko iki kigo giikomeje gukomera: "BK Group ikomeje kwesa imihigo mu mashami yayo yose, tubikesha imishinga itandukanye y’ubukungu ikomeye, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere, ndetse n’imiyoborere myiza y’ibigo bigize BK Group.
Agaruka ku mikorere ya banki, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali , Dr. Diane Karusisi, yavuze ko inshingano z’ingenzi za banki ari iterambere rirambye ry’abakiriya bayo.
Ati: "Intsinzi yacu ntipimwa gusa mu mibare, ahubwo no mu iterambere ry’abatugana, mu gushyigikira imishinga mito n’iciriritse, ubuhinzi, ndetse n’ishoramari mu bigo, tuba dushobora guteza imbere imari. Iterambere rikomeye ryerekana icyizere abakiriya bacu baduha n’ubushobozi bwacu bwo kubaha agaciro."

Muri uyu mwaka wa 2025 Banki ya Kigali yatangije gahunda ya ‘Bigereho na BK’, hagamijwe gufasha abanyarwanda kugera ku ntego zabo z’imari, binyuze mu kubaha inguzanyo zijyanye n’ibikorwa byabo bitandukanye.
Ohereza igitekerezo
|