Abantu barakangurirwa kwirinda gufata imiti batandikiwe n’abaganga
Ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bwagaragaje ko muri ibi bihe abantu ibihumbi 700 ku Isi, bapfa buri mwaka bazira ikoreshwa nabi ry’imiti ya antibiyotike (antibiotique), kimwe n’indi miti iba yafashwe mu buryo budakwiye, igiraingarukaku buzima bw’abantu, bagasabwa gufata iyo bandikiwe na muganga.

Gukoresha nabi antibiyotike bivuga kuyinywa ntuyirangize cyangwa kuyinywa bidahuje n’uko byagenwe na muganga, cyangwa se nanone kunywa itajyanye n’indwara umuntu arwaye.
Byagarutsweho n’abaganga ndetse n’abanyeshuri biga iby’ubuganga, baturutse hirya no hino ku Isi, baje mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yateguwe n’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) guhera ku itariki ya 3 Mata 2025.
Christian Ngarambe, umuyobozi w’agateganyo wa CHUB, avuga ko biyemeje gukoresha iriya nama kubera ko byagaragaye ko ikoreshwa nabi rya antibiyotike rituma zigera aho ntizibashe kurwanya indwara, ari na byo bivamo impfu z’abagera ku bihumbi 700 ku mwaka, ku Isi.
Yagize ati "Ni ikibazo cyugarije Isi kubera ko iyo mibare isumba iy’abicwa n’ubwandu bwa Sida ku mwaka, ikaba inaruta iy’abicwa na Malariya ku mwaka. Kandi 90% y’abo ibihumbi 700 ni abo mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere."
Yunzemo ati "Hatagize igihinduka, umubare w’abapfa waziyongeraho 67% muri 2030, bikazatera Isi gukoresha inyongera irenze 40% y’ikiguzi cy’ubuvuzi. Bikomeje gutyo kandi, muri 2050 abicwa no kuba imiti itakibasha kubavura kubera ikoreshwa nabi ryayo, bazaba bagera hafi Miliyoni 10."
Iyo nama yatumiwemo n’abashakashatsi barebwa n’ubuvuzi bw’amatungo ndetse n’abita ku buhinzi, kubera ko 60% by’indwara zitabasha kuvurwa n’imiti abantu bazandura biturutse ku matungo ndetse no ku buhinzi.

Dr Jean Claude Udahemuka, umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, yakoze ubushakashatsi ku bushita bw’inkende.
Ati "Ibisebe biri ku mubiri bitagiriwe isuku ihagije cyangwa bikavurwa hadakurikijwe amabwiriza, bituma bagiteri ziba zitakibashije gutsindwa n’imiti. Icyo gihe gukira biratinda kandi uko bitinda udukoko twa ya ndwara turiyongera cyane ntibe ikibashije kuvurwa n’imiti ihari. Undi wayandura icyo gihe, kumuvura biragorana. Si ikibazo cy’umuntu ku giti cye, ni icy’abantu muri rusange."
Abashakashatsi bagaragaje ko umuti kuri iki kibazo, waba ko abantu bakwirinda kumva hari ikitagenda mu mubiri ngo bihutire kujya kugura imiti muri farumasi, cyangwa gufata umuti ngo kubera ko wavuye kanaka. Ahubwo bakajya kwa muganga, na we akabanza gupima akareba neza indwara umuntu afite, akamuha ingano y’imiti ikwiye, mu gihe gikwiye.
Kandi ngo hakwiye kubaho amabwiriza agenga itangwa rya za antibiyotike, igatangwa hagaragajwe urupapuro rwa muganga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), na cyo ngo gikwiye gukora ku buryo ibitaro bigira za Laboratwari zibasha gupima za mikorobe, kugira ngo habashe kumenyekana imiti ya nyayo ikwiye gukoreshwa.
Denyse Niyoturamya, umuhanga mu by’imiti na we ati "Abaganga bakwiye kujya basobanurira abarwayi uko bagomba gufata imiti, bakanabibutsa ko kuyifata nabi bitera ingaruka zo kutongera kubasha kuvurwa na yo."
Abarwayi kandi ngo bakwiye no kumenya ko kutongera kubasha kuvurwa n’umuti runaka binagira ingaruka ku bukungu, kuko umuntu atinda gukira, akivuza igihe kirekire ari na ko yishyura, atanabasha gukora, rimwe na rimwe bikamuviramo urupfu cyangwa kurwara igihe kirekire bikaba byamuviramo ubumuga.

Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe!igitekerekezo cyanjye bitewe nuko mu rwanda tutaragira abaganga bahagije.ikigo gishinzwe ubuzima(RBC) mu rwanda cyashyiraho centre des informations,abanyeshuli barangije mu S6 muri sciences(PCB,MCB,PCM NA BCG bakajya bagira information,zigisha kubigendanye ni imiti n’uburyo bwo kuyitanga,ibyo bikunganira abanga no gukumira gufata nabi iyo miti.kandi izo information ntizikarenze amezi6 murakoze igitekerezo cyanjye muza cyanalise harigihe cyaba inkunga ikomeye.