Uwagobotswe na Girinka yahindutse umworozi w’intangarugero

Uzabakiriho Gervais utuye mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, avuga ko yahoze mu bukene bukabije, gahunda ya Girinka imugobotse ayibyaza umusaruro kugeza ubwo abaye umuhinzi mworozi w’intangarugero mu karere ka Gicumbi.

Usibye kuba ari intangarugero muri ako Karere mu bagiriwe akamaro na Gahunda ya Girinka, avuga ko n’umukuru w’igihugu Paul Kagame yigeze gusura ako karere amutangaho urugero rw’umuntu witeje imbere ahereye kuri Girinka.

Ati ‟Ubwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasuraga Akarere ka Gicumbi, mu ijambo rye yamvuzeho aranshima anyereka abaturage abasaba ko banyigiraho kugira ngo iterambere ryabo rikomeze kuzamuka nk’uko nabigenje”.

Mu kiganiro uwo muhinzi mworozi wa Kijyambere yagiranye n’itangazamakuru ubwo ryamusuraga iwe, muri gahunda yo kureba uburyo gahunda y’ubwoshingizi ku bihingwa n’amatungo ya ‟Tekana Urishingiwe Muhinzi mworozi” igera ku baturage, mu mbamutima ze yagaragaje aho Gahunda ya Girinka yamukuye n’aho imugejeje.

Yagize ati ‟Mbere yo kumpa inka muri gahunda ya Girinka, nari umukene ukabije, mutaza kureba iwanjye uko muhasanze mukagira ngo niko hahoze. Nabaga mu cyari nk’inyoni. Ntekereza ko iyo bataza kumpa inka nshobora kuba ntakiriho, nari kuba narapfuye”.

Arongera ati ‟Bayimpaye ndi umukene uzwi mu Karere ka Gicumbi, nabayeho ndi impfubyi kuko Data yapfuye niga mu wa gatatu w’amashuri abanza, ndangije umwaka wa Munani ubuzima bwanjye bwo kwiga burangirira aho nta rindi shuri kubera ubukene”.
Akomeza agira ati ‟Nibwo bampaye inka impindurira amateka. Ubu mfiote imodoka ebyiri naguze ku giteranyo cya Miliyoni 44 z’Amafaranga y’u Rwanda.Nta kindi mbikesha uretse ubuhinzi n’ubworozi”.
Uwo mugabo wo mu kigero cy’imyaka 60, avuga ko mbere yo gushyirwa muri gahunda ya Girinka yararaga aho bwije. Nyamara uyu munsi iyo ugeze iwe uhasanga inzu ijyanye n’icyerekezo ndetse n’ibiraro yororeramo inka ze cumi n’eshanu z’ubwiko bwa Frizone.

Uzabakiriho Gervais, umuhinzi mworozi ntangarugero wazamuwe na Girinka
Uzabakiriho Gervais, umuhinzi mworozi ntangarugero wazamuwe na Girinka

Yemeza ko ubworozi n’ubuhinzi akora bumuteje imbere dore ko ngo buri nka mu zo yoroye igeze ku rwego rwo gukamwa litiro 40 ku munsi, ibyo bikamushyira ku isonga mu bagemura umukamo mwinshi mu Karere ka Gicumbi. Uyu munsi, agemura litiro 200 ku munsi.

Uzabakiriho ngo ubwo yahabwaga inka ya mbere yatunze muri gahunda ya Girinka muri 2011, yakomeje kuyitaho aho amaze kuyibyaza inka zikabakaba 50 agira umugisha inyinshi mu nka ze zikabyara inyana ebyiri, biba incuro esheshatu.

Yisunze gahunda y’ubwishingizi

Uzabakiriho Gervais ngo yari umwe mubatarumvaga neza gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yitwa Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi, ubwo yari imaze gutangizwa muri 2019.
Avuga ko yahumuwe amaso no kubona mushiki we wari umaze kuzamuka mu bworozi icyorezo kigera mu nka ze kirazitsemba, ngo nibwo yahise yinjira muri iyo gahunda y’ubwishingizi mu bambere.

Ati ‟Ndi umwe mu bashishikariza abandi kujya mu bwishingizi kuko ni byiza, urugero rufatika ntanga, mfite mushiki wanjye wari ufite inka enye zose zihaka, ariko zitaru mu bwishingizi. Rimwe icyorezo cyazigezemo zipfa zose asigara mu marira.”

Avuga ko inyungu abona muri ubwo bwishingizi, ari uko ahora atekanye, akavuga ko n’ubwo hatera icyorezo zigapfa yashumbushwa.

Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi, ni gahunda ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ishyirwa mu bikorwa na RAB-SPIU. Iyo gahunda ikaba yaratangiye muri 2019, itangirira ku nka z’umukamo naho ku bihingwa itangirira ku muceri n’ibigori. Kugeza ubu iyo gahunda igeze ku matungo ane arimo inka, ingurube inkoko n’amafi nk’uko Joseph Museruka, Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi muri RAB yabitangarije Kigali Today.

Avuga ko ubwishingizi bwavuye ku bihingwa bibiri bukagera ku bihingwa 10 birimo ibigori by’imbuto n’ibigori biribwa, ibirayi by’imbuto n’ibiribwa, urusenda, imiteje, soya, ibishyimbo n’imyumbati.

Abahinzi n’aborozi kandi bahabwa nkunganire ya Leta ingana na 40%, hakaba hakomeje ubukangurambaga kugira ngo gahunda y’ubwishingizi igere kuri bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka