Myanmar: Abahitanywe n’imitingito barenze 2700, hakomeretse 4,521

Umuyobozi mukuru wa Guverinoma ya gisirikare muri Myanmar, Senior Gen. Min Aung Hlaing, yatangaje kuri televiziyo y’icyo gihugu, MRTV, ko imibare y’abamaze kumenyekana ko bwishwe n’umutingito ari 2,719 naho abakomeretse bakaba ari 4,521 mu gihe ababuriwe irengero ari 441.

Yavuze ko umutingito wateje ibyo byago wabaye ku wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, ukaba wari uwa kabiri ufite ubukana bukomeye ubayeho mu mateka y’icyo gihugu, kuko wari ufite 7.7 mu gihe uwa mbere wabayeho ukomeye wari ufite ubukana wa 8.0 wabayeho mu 1912.

Imibare y’abishwe n’uwo mutingito, hari impungenge ko izakomeza kwiyongera, kubera ko ibikorwa byo gushakisha munsi y’ibikuta by’inzu zasenyutse bigikomeje mu buryo bugoye, kubera ko uwo mutingito ngo wasize ibice bitandukanye by’igihugu bidafite umuriro w’amashanyarazi, nta tumanaho rya telefoni rihari, imihanda myinshi yarasenyutse ndetse n’ibiraro bihuza imihanda imwe n’imwe biragwa, ibyo bikaba ari bimwe mu bituma ubutabazi burimo gukorwa bigoranye.

Julia Rees, Umuyobozi wungirije uhagarariye UNICEF muri Myanmar yavuze ko “umubare w’abakeneye ubufasha urimo uzamuka isaha ku yindi”.

Yunzemo ati “Icyizere cyo kubona abantu bakiri bazima munsi y’ibikuta, cyatangiye gushira, hirya no hino mu bice byibasiwe cyane n’uwo mutingito imiryango yugarijwe n’ibibazo birimo kutagira amazi meza yo kunywa, ibiribwa ndetse n’imiti”.

Ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro muri Myanmar ,zatangaje ko hari abantu 403 batabawe bakiri bazima ahitwa Mandalay, mu gihe hari n’imirambo y’abapfuye igikomeje kuboneka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko muri rusange inyubako zisaga 10,000 harimo iz’imiturirwa miremire, ari zo zasenyutse aho muri Myanmar izindi zikangirika bikomemeye.

Kuri uyu wa kabiri kandi tariki ya 1 Mata 2025, hafashwe umunota wo guceceka no kwibuka abantu bose bishwe n’uwo mutingito, byakozwe saa sita n’iminota mirongo itanu n’umwe ‘12h51’ (06H21 GMT), kuko ari ubwo umutingito wabaye, ndetse uwo munota wabaye intangiriro y’icyunamo kizamara icyumweru cyose muri icyo gihugu, bazirikana ubuzima bw’abapfuye bazize uwo mutingito.

Amabendera yose azakomeza kuba yururukijwe hose muri icyo gihugu, hacurangwa indirimbo z’agahinda kugeza ku itariki 6 Mata 2025, nk’uko byatangajwe n’ubutegetsi bwacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka