Minisitiri Dr. Bizimana yakosoye imvugo ‘Gusaba imbabazi uwo wahemukiye’
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iri gukosora imvugo ikunze gukoreshwa cyane muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, aho abakoze Jenoside begera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakabasaba imbabazi, ndetse bakerekana n’indi migirire yerekana ko bahindutse.

Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri wa MINUBUMWE, uyu munsi yabwiye abanyamakuru ko abantu bamenyereye kugira bati “gusaba imbabazi z’uwo wahemukiye, gusaba imbabazi z’abo bahemukiye”, mu gihe bashaka kuvuga icyo gikorwa.
Bizimana yagize ati “ni imvugo turimo gukosora, kuvuga ngo gusaba imbabazi uwo wahemukiye. Gukora Jenoside birenze guhemuka, ni icyaha cyo kwica ku buryo ndengakamere. No gukoresha imvugo ikwiye rero ni ngombwa, akavuga ko yishe, kugira ngo utanga imbabazi anamenye ukuri kose k’uburyo abe bishwemo.”
Hagati aho, Minisitiri Bizimana yavuze ko hashize ukwezi batangiye gutegura abagiye gusoza igihano bahawe kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi byabahamye.
Aba ngaba, ngo bahurizwa hamwe, bakaganirizwa, bagahabwa ibiganiro byihariye n’inzego zitandukanye, abarokotse Jenoside biciye na bo bakaza, ndetse n’imiryango y’abagiye gufungurwa, mu buryo bwo kongera kubategura gusubira kubana n’abanyarwanda mu muryango nyarwanda basize.
Yagize ati “twasanze aho harimo icyuho kuko uwarangizaga igihano yahitaga ataha, ariko iyi nzira yo kubaganiriza, twumva ko izakuraho urwikekwa rwagaragaraga mu bantu bamwe na bamwe.”
icyakora Bizimana, avuga ko n’izindi gahunda Leta yashyizeho zifasha abanyarwanda gukomeza kubana, kumenyana no koroherana, bityo nazo abanyarwanda bakaba bagomba kuzikomeza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|