U Bushinwa: Guhenda kw’inzu byatumye yiyemeza kuba mu bwiherero

Mu Bushinwa, umukobwa yatangaje abantu nyuma yo kwerekana ahantu hadasanzwe yibera, kuko aba mu bwiherero bwo ku kazi aho akorera, bikamufasha guhangana n’ikibazo cy’ubukode bw’inzu buhenze mu gace atuyemo, kuko aho mu bwiherero yibera, ngo ahishyura Amayuwani 50 (akoreshwa mu Bushinwa) angana na 9,986 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo buri wese aho ngo aba akora ibishoboka byose, agamije kuzigama ku buryo bwose amafaranga y’ubukode, ariko kandi ngo ni abantu bacyeya bakwemera kujya kuba mu bwiherero, bashaka kugira ayo bazigama ku mafaranga y’ubukode.

Uwo mukobwa wo mu gace kitwa Hunan mu Bushinwa we yatunguye abantu, nyuma yo kwerekana amafoto y’iryo cumbi yiberamo mu bwiherero budakoreshwa cyane, buherereye mu nyubako y’uruganda akoramo.

Ni umukobwa ufite imyaka 19, yasobanuye ko akomoka mu muryango ukennye ku buryo atari gushobora kwiyishyurira ubukode bw’Amayuwani 800 (110$), kugira ngo abone ahantu heza yacumbika.

Bityo ngo yahise abaza umukoresha we, niba atamwerera ahubwo akibera muri ubwo bwiherero. Umukoresha ngo yarabimwemereye, nyuma aza gushyira ayo mafoto y’icumbi rye ku mbuga nkoranyambaga, maze avugisha benshi.

Bamwe bavuga ko nta muntu waba ahantu hato nko mu bwiherero ngo abishobore, abandi bakavuga ko yabikoze agamije ko abantu benshi bareba amafoto ye (views).

Gusa, n’umukoresha we yaje kubona ayo mafoto uwo mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, abona n’uko abantu bamwe barimo bavuga ko bitari ukuri nta muntu waba ahantu hameze hantyo, ahita yemeza ko koko ari ho aba.

Yagize ati “Yaranyinginze ngo azajye yishyura andi Mayuwani 50 ku mazi n’umuriro bya buri kwezi, ariko numva ntashaka gufata amafaranga ye. Inyubako y’uruganda iri ahantu hitaruye ku buryo bitari kumworohera kubona ahantu yacumbika hahendutse”.

Umukobwa yavuze ko umukoresha we yamufashije gushaka ahantu yacumbika muri ako gace, ariko inzu ziboneka ngo ziba zihenze ziri hagati y’Amayuwani 800-1000 (110-140$), mu gihe we umushahara ahembwa uri munsi gato y’Amayuwani 3000 ( 415 $), ubwo rero ngo yagiye kwibera aho mu bwiherero kugira ngo ashobore kuzigama bishoboka, kuko atishyura ubukode buhenze.

Hari igihe umukoresha ngo yamwemereye kuzajya yibera mu biro akoreramo aho mu ruganda, ariko uwo mukobwa arabyanga yihitiramo gukomeza kuba aho mu bwiherero kubera ko ari ho abona nta bantu binjira mu buzima bwe bwite cyane (toilet offered more privacy).

Yagize ati “Kuri njyewe, kubona aho kuba birahagije. Sinshaka gutakaza amafaranga menshi nkodesha inzu, rwose sinashobora kwishyura Amayuwani 800 ya buri kwezi nkodesha inzu”.

Uwo mukobwa yavuze ko ubusanzwe yaretse ishuri afite imyaka 16, kugira ngo ashake akazi arebe uko yafasha umuryango we mu bijyanye n’amikoro, iyo akaba ari yo mpamvu aha akazi ke agaciro gakomeye cyane.

Ikinyamakuru Odditycentral cyatangaje ko nubwo hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uwo mukobwa, ariko abandi ngo bashimye ukuntu azi kwiyemeza kandi akabishobora, none ubu akaba azigama ayo yagombye gukoresha mu bukode, mu gihe hari n’abavugaga ko ubuzima bwe buri mu kaga kubera aho hantu aba, nubwo hamufasha kuzigama amafaranga y’umushahara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka