APR FC ikuye Rayon Sports ku mwanya wa mbere

Kuri uyu wa Gatandatu,ku nshuro ya mbere muri shampiyona 2024-2025 ikipe ya APR FC yicaye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsindira Bugesera FC iwayo 1-0,Rayon Sports yari iwufite ikanganyiriza na Marine FC 2-2 i Rubavu.

Yari imikino ibiri ihanzwe amaso kuko aya makipe ari gukubana ku gikombe cya shampiyona yagiye kuyikina arushanwa inota rimwe gusa.Mu Bugesera,ikipe ya APR FC yari yakiriwe na Bugesera FC,yatangiye isatira cyane mu minota icumi ya mbere,maze biyihira ku munota wa 11 ubwo rutahizamu Djibril Ouattara yayitsindiraga igitego cya mbere ku mupira wari uturutse muri koruneri yatewe neza na Niyibizi Ramadhan maze agashyiraho umutwe waruhukiye mu izamu rya Habineza Fils Francois.

APR FC yishimira igitego
APR FC yishimira igitego

Ku rundi ruhande abari mu Bugesera bakurikiraniraga bya hafi ibiri kubera kuri Stade Umuganda aho ikipe ya Marine FC yari yakiriye Rayon Sports yari iya mbere,mbere y’iyi mikino. Abakunzi ba APR FC bishimye kabiri kuko nyuma yo kubona igitego cya bo ,bongeye kumwenyura nyuma y’umunota umwe ubwo Nkundimana Fabio yatsindiraga Marine FC igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo guhabwa umupira na Mbonyumwami Thaiba.

Nkundimana Fabio niwe watsindiye Marine FC igitego cya mbere
Nkundimana Fabio niwe watsindiye Marine FC igitego cya mbere

Aba-Rayons bari batangiranye kwibaza byinshi ariko baremwe agatima n’igitego Prinsee Elanga Kanga yabatsindiye yishyura ku munota wa 31 ku mupira yateye ahagaze mu rubuga rw’amahina. Nubwo yari yatangiriye hejuru APR FC yagabanyije umuvuduko nyuma y’iminota 25 Bugesera FC binyuze ku bakinnyi nka Umar Abba na Ruhinda Farouk Ssentongo itangira gusatira nubwo itabyazaga uburyo yabonaga umusaruro.

Elanga Kanga watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere
Elanga Kanga watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere

Ku bibuga byombi,amakipe yose yagiye mu karuhuko APR FC ifite igitego 1-0 mu gihe i Rubavu Rayon Sports yanganyaga na Marine FC 1-1. Nyuma y’iminota itatu igice cya kabiri gitangiye APR FC yakuyemo Mugisha Gilbert wasimbuwe na Denis Omedi. Mu Karere ka Rubavu byasabye iminota 11 kugira ngo Marine FC itsinde igitego cya kabiri ku munota wa 56 nyuma y’uko myugariro Rugirayabo Hassan atunguye umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye atera ishoti,umupira ukaruhukira mu rushundura.

Rugirayabo Hassan watsindiye Marine FC igitego cya kabiri
Rugirayabo Hassan watsindiye Marine FC igitego cya kabiri

APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Djibril Cheick Ouatarra igashyiramo Tuyisenge Arsene,aho muri icyo gihe kugeza ku munota wa 70 Bugesera FC yari yatangiye igice cya kabiri ikomeza gusatira yari nziza kurusha APR FC ariko gushyira mu izamu bikaba ikibazo. Kuri Stade Umuganda ku munota wa 69 Rayon Sports yishyuye igitego cya kabiri ibifashijwemo na myugariro Youssou Diagne watsindishije umutwe mu izamu rya Irambona Vally.

Youssou Diagne yishyuriye Rayon Sports igitego cya kabiri
Youssou Diagne yishyuriye Rayon Sports igitego cya kabiri
Hafashwe umunota wo guha icyubahiro Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma uheruka kwitaba Imana,wari ufite n'ikipe ikina mu cyiciro cya kabiri
Hafashwe umunota wo guha icyubahiro Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma uheruka kwitaba Imana,wari ufite n’ikipe ikina mu cyiciro cya kabiri

Ku munota wa 76 Umunya-Ghana Richmond Lamptey waherukaga mu kibuga muri Mutarama 2025 yongeye kukijyamo asimbuye Niyibizi Ramadhan anishimirwa n’abakunzi ba APR FC aho yari yinjiranye na Dushimimana Olivier. Mu minota ya nyuma Bugesera FC yahushije uburyo bukomeye ubwo Umar Abba yashakaga kwinjirana umupira agategerwa hanze gato y’urubuga rw’amahina hagatangwa kufura. Uyu mupira w’umuterekano yawitereye ariko ukora ku rukuta urarenga,aba ari nabwo buryo busoza umukino APR FC itsinze 1-0.

Djibril Outtara yujuje ibitego bitanu mu mikino umunani ya shampiyona amaze gukina
Djibril Outtara yujuje ibitego bitanu mu mikino umunani ya shampiyona amaze gukina

Abakunzi ba APR FC basigaye bahanze amaso mu Karere ka Rubavu ahakinwaga iminota ya nyuma mu mukino Marine FC yari yakiriyemo Rayon Sports yari ifite umwanya wa mbere kuko bari bakinganya 2-2, ahari hongereweho iminota itanu kuri 90 isanzwe ariko nayo yarangiye Rayon Sports itakaje amanota abiri bituma itakaza umwanya wa mbere ufatwa na APR FC ku nshuro ya mbere aho iyoboranye amanota 48 mu gihe Rayon Sports ifite 47 ku mwanya wa kabiri.

Rayon Sports yari yaherekejwe nubwo yatakaje umwanya wa mbere
Rayon Sports yari yaherekejwe nubwo yatakaje umwanya wa mbere
Rayon Sports yanganyije na Marine FC
Rayon Sports yanganyije na Marine FC

Indi mikino yabaye:

Musanze FC 1-1 Rutsiro FC
AS Kigali 1-0 Muhazi United
Amagaju FC 1-0 Gorilla FC

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biradushimishe nkabakunz ba APR FC hejuru cyn

Elias yanditse ku itariki ya: 10-04-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka