‘Drones’ zatangiye gutwara imiti ya Malariya y’igikatu
Nyuma yo kubona ko malariya igenda yiyongera, hakaba n’abarwara iy’igikatu itavurwa n’imiti isanzwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangije gahunda yo kugeza imiti y’iyo malariya ku bitaro no ku bigo nderabuzima hifashishijwe za drones.

Mu muhango wo gutangiza iyi gahunda wabereye ku bitaro bya Gakoma biherereye mu Murenge wa Mamba, Akarere ka Gisagara, wabaye ku wa 3 Mata 2025, ubuyobozi bwa RBC bwavuze ko iyi gahunda yatekerejweho kubera ko abasanzwemo malariya y’igikatu baba bakeneye imiti byihutirwa, ku buryo igihe kwa muganga batayifite, gutegereza ko ibageraho mu buryo busanzwe bishobora kuvamo ko uyirwaye apfa.
Dr Jean Damascène Niyonzima, umuyobozi w’agateganyo wa porogaramu yo kurwanya malariya muri RBC, yagize ati "Inzira imiti inyuramo ikunze kuba ndende, no kuyitwara binyuze mu mihanda ugasanga ntibyihuta nk’uko bikenewe. Urabona nk’urwaye malariya y’igikatu, nta gihe kinini aba afite cyo gutegereza. Aba agomba kubona umuti ako kanya, byihuse. Kwitabaza ikoranabuhanga twabonye bizadufasha cyane."
Iyi gahunda yo gutwara imiti ya malariya y’igikatu hifashishijwe drones, izifashishwa no mu Turere twa Nyamasheke na Nyagatare na two turimo kugaragaramo malariya cyane. Nyuma y’umwaka hazarebwa icyo byatanze, hanyuma habone gufatwa icyemezo cyo kuyigeza no mu tundi Turere tw’u Rwanda.
Pierre Kayitana, umuyobozi w’ikigo gikoresha za drones mu Rwanda ari cyo Zipline, avuga ko batangiye gukorera mu Rwanda muri 2016 batanga amaraso mu bigo nderabuzima no mu bitaro. Kugeza ubu drone zihagurukira i Kayonza na Muhanga.
Kugeza ahabigenewe imiti ya malariya y’igikatu, bije rero byiyongera ku kugeza amaraso n’inkingo z’abantu ndetse n’iz’amatungo hirya no hino mu gihugu, kimwe no ku gutwara intanga z’ingurube.

Bije kandi byiyongera ku gutwara imiti itifashishwa mu bihe byose, urugero nk’iyifashishwa mu gihe umuti wo ku rwego rwa mbere wananiranye. Bene iyo miti ngo ntiyoherezwa ku mavuriro runaka, mu rwego rwo kwirinda ko hari aho yakenerwa ikabura kandi ibitse aho idakenewe, ahubwo ikajyanwa kuri Zipline, iyohereza ahari umurwayi uyikeneye byihuse.
Mu Karere ka Gisagara malariya yari yaragabanutse kuko yavuye ku bayirwaye ibihumbi 212 na 564 muri 2020-2021, bakaba ibihumbi 39 na 799 muri 2022-2023, none abamaze kuyirwara muri uyu mwaka wa 2024- 2025 utaranarangira, bakaba bamaze kuba ibihumbi 106 na 394.
Muri uyu mwaka kandi malariya imaze guhitana abantu batatu muri Gisagara, ariko mu Rwanda hose imaze guhitana abantu 61.
Imwe mu mpamvu abatuye muri Gisagara bavuga yatumye malariya yiyongera, ni ukutagira inzitiramubu, ari na yo mpamvu umuyobozi w’aka Karere avuga ko yasabye RBC ko harebwa ukuntu zajya zigera ku baturage zitabahenze.
Ati "Inzitiramubu zirahenze kuko kuzigura mu buryo busanzwe ari ibihumbi 10. Twumvikanye na RBC ko hashakwa uko zihenduka, byibura ntizirenze ibihumbi bitanu, mu rwego rwo korohereza abaturage."
RBC irashishikariza abantu kwirinda malariya, igasaba n’abagifatwa kwihutira kujya kwa muganga kubera ko gutinda kwivuza ari byo bivamo malariya y’igikatu.
Ikindi kandi ngo malariya y’igikatu iravurwa igakira, ariko hari igihe isigira uwayirwaye ingaruka mu mubiri, urugero nko kurwara impyiko.

Ohereza igitekerezo
|