Boxing: Hasinywe amasezerano yo kuzamura Iteramakofe hagati y’u Rwanda na Uganda
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025, hasojwe amahugurwa yatanzwe n’abatoza Mpuzamahanga baturutse muri Uganda aho bahuguraga Abanyarwanda byumwihariko bo mu ikipe ya BodyMax Boxing Club ku buryo bwo kuzamura iteramakofe mu Rwanda.

Ni amahugurwa yatanzwe hagati ya tariki 28 Werurwe kugeza tariki 5 Mata 2025 aho aba batoza mpuzamahanga mu mukino w’Iteramakofe muri Uganda barimo babiri babiherewe uburenganzira n’Ishyirahamwe ry’umukino w’Itaramakofe ku Isi aribo Hamiss Sebbuma na Semakalu Charles bavuze ko babonye bishoboka ko umukino w’iteramakofe mu Rwanda watera imbere ariko hari ibyo kongeramo imbaraga, bizanakorwa mu masezerano yasinywe hagati y’impande zombi.
Semakalu yagize ati “Twaje dushaka ko umukino w’iteramakofe ujya mu mikino yateye imbere, kuko iyo urebye usanga urwego rwawo rukiri hasi.Dushaka ko Abanyarwanda bitabira kandi bakitwara neza mu marushanwa yo ku rwego rw’Isi nk’Imikino Olempike.Urebye Abanyarwanda bakunze umukino, ariko aho twasuye hose bigaragara ko biri hasi cyane."
Uyu mugabo yakomeje avuga ko mu bikibura mu Rwanda harimo imbaraga ku bakinnyi n’imyitozo ihagije ariko amasezerano yasinywe biri mu byo azibandaho.
Ati"Harabura imbaraga ku bakinnyi, imyitozo ntabwo ihagije, ikindi kandi ibikoresho n’aho gukorera haracyari hake, ndatekereza ko amasezerano twasinye azadufasha kubigeraho.”

Umuyobozi wa BodyMax Boxing Club Asmini Emma yavuze ko ubu bufatanye bw’impande zombi buzatuma abakinnyi bo mu Rwanda babona amarushanwa muri Uganda, kuko mu zindi mbogamizi zigihari ari ukubona n’amarushanwa yo hanze y’igihugu.
Ati “Batweretse urwego turiho n’aho twashyira imbaraga, abayobozi, abakinnyi ndetse n’abatoza babyumvise. Nidushyira mu ngiro ubumenyi baduhaye abana b’Abanyarwanda tuzababona mu marushanwa akomeye, ndetse ube umukino bakora kinyamwuga ukaba wanabatunga.”
Mu Ukuboza 2024, u Rwanda rwungutse umutoza Mpuzamahanga Semwaha Ali Indugu wabonye impamyabushobozi iri ku rwego Mpuzamahanga, aba uwa mbere uyibonye mu Rwanda aho yayikuye mu mahugurwa y’iminsi 15 yitabiriye atangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Iteramakofe ku Isi iba mu Busuwisi, ariko ayakoreye kuri murandasi abifashijwemo na Body Max Boxing Club yamwishyuriye byose kugira ngo yige, ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda byose bijyana kuzamura ubumenyi kubakina umukino binyuze mu batoza.


Ohereza igitekerezo
|