Nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na Mukura igitego 1-0, APR FC igatsinda Vision ibitego 2-1, urugamba rw’igikombe rwaje kongera gukomera, nyuma y’uko Rayon Sports yasigaye irusha APR FC inota rimwe gusa
Kuri uyu wa Gatandatu Rayon Sports irerekeza i Rubavu mu mukino utoroshye izahuramo na Marine, aho Rayon Sports irwanira igikombe, izahatana na Marine irwana no kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri, umukino utegerejwe na benshi.

Ku ruhande rwa APR FC, na yo kuri uyu wa Gatandatu iraba yerekeje mu Karere ka Bugesera aho izaba ikina na Bugesera yaho, na yo idahagaze neza ku rutonde rwa shampiyona aho iri ku mwanya wa 13 n’amanota 24, ikarusha Kiyovu Sports ya 15 amanota atatu.

Rayon i Rubavu,irahura na mukeba muto
Ni amakipe adahuje ibigwi, gusa iyo agiye gukina havugwa byinshi cyane ko uyu mukino ubamo gukanirana cyane, aho no kuri iyi nshuro bivugwa ko ikipe ya Marine yazamuriwe agahimbazamusyi mu gihe yaba itsinze uyu mukino,
Gusa nubwo habaho gukanirana, mu mikino 30 yahuje aya makipe, ikipe ya rayon Sports yatsinze Marine inshuro 21, banganya inshuro esheshatu, Marine itsinda rayon Sports inshuro eshatu harimo aho mu mwaka w’imikino wa 2021/2022 yatsinze Rayon Sports umukino ubanza n’uwo kwishyura.
Buri kipe ihagaze ite?
Imikino itanu Marine iheruka gukina, yatsizwemo itatu (Muhazi United, Kiyovu Sports n’Amagaju), mu gihe yatsinze umwe (Mukura) ndetse inanganya umwe (Etincelles)
Mu mikino itanu ikipe ya Rayon Sports iheruka gukina yatsinzemo umwe gusa (AS Kigali), itsindwa umwe (Mukura), inganya itatu (APR, Gasogi n’Amagaju)
Mu mikino itanu iheruka guhuza Marine na Rayon Sports, Rayon Sports yatsinze Marine inshuro ebyiri, Marine itsinda Rayon Sports inshuro imwe,banganya imikino ibiri
Bugesera yatumyeho APR FC ngo irye iri menge
Ibinyujije ku rubuga rwa x (Twitter), Bugesera FC yatangaje ko ikipe ya APR FC itazakura amanota atatu ku kibuga cyayo, inabibutsa umukino baheruka kuyihatsindira tariki 07/10/2022.
Mu mikino itanu Bugesera iheruka gukina, yatsinzemo ibiri (Amagaju na Vision), itsindwa ibiri (Police na Muhazi), inganya umwe (Musanze)
Mu mikino itanu APR FC iheruka gukina, yatsinzemo ibiri (Police na Vision), itsindwa umwe (Mukura), inganya ibiri (Rayon Sports na Gasogi United)
Imikino itanu iheruka guhuza aya makipe yombi, APR FC yatsinze Bugesera inshuro ebyiri, Bugesera itsinda APR FC inshuro imwe, banganya kabiri
Gahunda irambuye y’imikino y’Umunsi wa 23
Ku wa Gatanu tariki 04/04/2025
15:00 Vision v Gasogi United KIGALI PELÉ STADIUM
Ku wa Gatandatu tariki 05/04/2025
15:00 AS Kigali v Muhazi United KIGALI PELÉ STADIUM
15:00 Marine v Rayon Sports UMUGANDA STADIUM
15:00 Musanze v Rutsiro UBWOROHERANE STADIUM
15:00 Bugesera v APR FC BUGESERA STADIUM
15:00 Amagaju v Gorilla KAMENA STADIUM
Ku Cyumweru tariki 06/04/2025
15:00 Etincelles v Kiyovu SC UMUGANDA STADIUM
15:00 Police v Mukura VS KIGALI PELÉ STADIUM
National Football League
Ohereza igitekerezo
|