Gisagara: Ahinga imboga mu mbuga zikamutunga agasagurira isoko

Mu gihe hari abarya imboga ari uko baziguze, hakaba n’abazirya rimwe na rimwe kubera kunanirwa kuzihingira, Marie Chantal Mukeshimana utuye mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, we azihinga mu mbuga ku buryo azirya uko abyifuza, agasagurira n’amasoko.

Imbuga ya Mukeshimana iteyeho imboga yifashisha mu gutegura indyo yuzuye akanasagurira isoko
Imbuga ya Mukeshimana iteyeho imboga yifashisha mu gutegura indyo yuzuye akanasagurira isoko

Ugeze kwa Mukeshimana, ukareba imboga zihinze mu mbuga y’iwe, wakeka ko utungutse ku mirima y’imboga ya koperative yibumbiwemo n’abantu bahujwe, ngo batozwe gutegura indyo yuzuye.

Nyamara iyo mirima yose ni iye wenyine. Hari ihinzemo imboga rwatsi, hakaba iriho amashu, za puwavuro, ibitunguru, intoryi, seleri n’ubundi bwoko bw’imboga abatuye mu giturage batamenyereye bwitwa Sipinaci (Spinach).

Mukeshimana avuga ko adashobora kubura imboga zo kurya, kandi ko azicuruzaho, buri cyumweru agakuramo byibura ibihumbi bibiri, bityo ntabure amafaranga ajyana mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya ahuriyemo na bagenzi be.

Agira ati “Iyo nejeje amashu bwo n’ibihumbi bine mu cyumweru mbigezaho.”

Guhinga imboga kandi abijyaniranya no gucuruza ibitunguru, akabasha kwita ku bana bane umugabo we yamutanye.

Guhinga imboga yabyigishijwe n’umuryango FXB

Mukeshimana avuga ko yagiye yubaka imirima y’igikoni mu mbuga ye, ashaka gushyira mu bikorwa ibyo bahugurwamo mu buhinzi bw’imboga n’umuryango FXB, ufasha abagera kuri 400 mu Murenge atuyemo, muri gahunda yo kwikura mu bukene (graduation).

Uyu muryango ufasha abagenerwabikorwa bawo mu bijyanye no guhindura imyumvire, bagatozwa isuku no kurya neza, bakigishwa kwizigamira no gukora imishinga ibabyarira inyungu, kandi bakabaha igishoro kitarenze ibihumbi 120.

Mu rwego rwo kugira ngo badakora mu gishoro, mu mezi atandatu ya mbere buri muryango uhabwa ibihumbi 20 bya buri kwezi byo kwifashisha mu guhaha.

Mukeshimana yagize amahirwe yo gufashwa na FXB abayeho mu bukene bukabije, n’igikoni cyaraguye, nyuma y’uko umugabo ananiwe kwihanganira bukene babayemo, akamutana abana akigendera.

Icyo gihe ngo bari bagurishije ibyo bari bafite byose, bagura inzu ku bihumbi 700, hanyuma basigara badafite aho gukura amafaranga.

Amafaranga akura mu mboga no mu bucuruzi bw’ibitunguru yamubashishije kugura amatungo ku buryo ubu afite n’inka, amubashisha kwiyubakira ikindi gikoni, yubaka n’ubwiherero ndetse n’ubwogero.

Afite intego yo kurushaho gutera imbere, kandi ngo n’ubwo umugabo yamutanye abana bane, ubu imyaka irindwi ikaba yihiritse, ntiyabura kumwakirana yombi agarutse kuko yaba agarutse mu rwe ndetse no mu be.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka